Nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri akanamburwa ubukapiteni bwa Kiyovu Sports, Amissi Cedric yaciye bugufi asaba imbabazi avuga ko byari umujinya w'akanya gato.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Kiyovu Sports yahagaritse Amissi Cedric imikino 2 anamburwa kuba kapiteni w'iyi kipe kubera amakosa yakoze ku mukino wa Gasogi United na Al Merreikh yo gukubita igitambaro cy'ubukapiteni (brassard) hasi igihe yabaga asimbuwe.
Uyu mukinnyi akaba yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi ba Kiyovu Sports, abatoza ndetse n'ubuyobozi avuga ko nta mutima mubi yabikoranye byari umujinya w'ako kanya.
Ati "Ndashaka kuvuga bimvuye ku mutima, imikino ibiri itambutse yaratubabaje twese, nzi ibyo munyitezeho ndetse n'iyi kipe ndemera amakosa yanjye yose by'umwihirako gushyira hasi igitambaro cya kapiteni igihe nabaga nsimbuwe."
"Byari ibihe by'umujinya nta kindi kibiri inyuma. Ntabwo nari nabigambiriye kubahuka igitambaro cya kapiteni, abafana, abakinnyi bagenzi banjye cyangwa ubuyobozi. Nari nirakariye nta wundi nari narakariye, ishusho byatanze ndayumva rero ndasaba imbabazi."
Yasoje agira ati "Iyi kipe isobanuye buri kimwe kuri njye. Uburyo munshyigikira bisobanuye buri kimwe. Ndasaba imbabazi buri umwe natengushye, ndabasezeranya ko nigiye muri ibi nzagaruka nkomeye."
Imikino Amissi Cedric yahagaritswe ni umukino wa Gorilla FC ku wa Gatanu ndetse n'umukino wa Etincelles FC i Rubavu tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Source : http://isimbi.rw/ibaruwa-yuje-amarangamutima-menshi-ya-amissi-cedric-waciye-bugufi-agasaba.html