Bamenya na Kecapu begukanye imodoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba sinema nyarwanda Mukayizeri Djalia wamenyekanye nka Kecapu na Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya begukanye imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo guhigika bagenzi mu bihembo bya Mashariki.

Ku nshuro ya 11 haba Mashariki African Film Festival yaranzwe n'udushya twatangaje benshi, cyane cyane mu cyiciro cya People's Choice Award ahanini cyibera kuri murandasi .

Bamenya na Kecapu bakina muri 'Bamenya Series' ni bo begukanye igihembo cy'abakinnyi bakunzwe cyane aho bahembwe imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Hyundai Sonata, nyuma yo kugira amajwi menshi kurusha bagenzi babo.

Mu cyiciro cy'abagore, Kecapu yagize amajwi 70,208, akurikirwa na Intare y'Ingore wagize 32,317. Amajwi yose mu cyiciro cy'abagore yari 126,948, angana n'agaciro ka 25,389,600 Frw.

Ku ruhande rw'abagabo, Bamenya yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748, mu gihe Boss Rukundo yabonye 14,320.
Muri rusange, mu bagabo hatoye abasaga 120,432, ahwanye na 24.086.400 Frw. Amajwi yose hamwe y'abatoye angana na 247,380, afite agaciro ka 49.476.000 Frw ibintu bigaragaza uburyo abafana bagaragaje ubushake bwo gushyigikira abakinnyi bakunda.

Abatsinze bahawe buri umwe imodoka ya Hyundai Sonata, imodoka imaze imyaka irenga 35 ku isoko mpuzamahanga, izwiho kuramba, kwihuta neza no gukoresha lisansi nkeya.

Isoko ryo mu Rwanda risanzwe ryakira cyane 'generations' za 7 na 8, zifite moteri za 2.0L na 2.4L ndetse na verisiyo ya Hybrid.

Izi modoka zishimirwa imiterere y'imbere yihariye, ibyicaro bituje, ama-screen agezweho n'ikoranabuhanga rituma umushoferi yisanzura. Buri imwe igura miliyoni 13 Frw, bivuze ko ibi bihembo byombi zifite agaciro ka miliyoni 26 Frw.

Ibirori byo gushyikiriza ibi bihembo biraba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Serena Hotel guhera saa kumi z'umugoroba.
Ni ibirori bitegerejwe n'abatari bake kuko bisoza iri serukiramuco ryatangiye ku wa 22 Ugushyingo, ryahuriranye n'amafilimi mashya, ibiganiro mpaka n'amahugurwa agamije kuzamura urwego rwa sinema yo mu karere.

Muri ibi birori ni nabwo hari buhembwe abitwaye neza mu bindi byiciro byari bihataniwe.

Ubuyobozi bwa Mashariki Film Festival buvuga ko gutanga ibihembo nk'ibi bigamije gushyigikira abakinnyi, kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere umuco binyuze muri sinema, ndetse no kubereka ko ibikorwa byabo bifite agaciro mu ruhando rw'akarere.

Nk'uko babigaragaza, iri serukiramuco rikomeje kuba urubuga ruri gufasha sinema nyarwanda gutera imbere, guhuza impano nshya n'ishoramari rishya, ndetse no kuyifasha kugera ku isoko mpuzamahanga.

Bamenya na Kecapu bahigitse abandi, batorwa nk'abakinnyi ba filime bakunzwe
Imodoka begukanye



Source : http://isimbi.rw/bamenya-na-kecapu-begukanye-imodoka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)