Mutesi Jolly yaguze 'Jersey' ya PSG akabakaba miliyoni n'igice #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu birori bya The Silver Gala byateguwe n'umubyinnyi Mpuzamahanga w'umunyarwanda, Sherrie Silver, Nyampimga w'u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly yaguriyemo umwambaro 'Jersey' w'ikipe ya Paris Saint-Germain miliyoni n'ibihumbi 400 by'amafaranga y'u Rwanda.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025.

Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye kuko byahurijwemo imideli, umuziki n'ibindi bitandukanye. Abitabiriye hafi ya bose banyuze ku itapi itukura, bafatwa amafoto abandi baganiriza itangazamakuru.

Hahembwe kandi uwahize abandi kwambara neza aho igihembo cyari amadorali 1000 cyegukanywe n'umuhanzikazi Bwiza Emerance ahigitse abarimo Miss Mutesi Jolly, Miss Nishimwe Naomie, Juno Kizigenza n'abandi.

Ni mu gihe kandi igihembo cy'ibihumbi 5000 by'amadorali cyahawe umuhanzi w'imideli mwiza cyagukanywe na Icyacumi.

Haje kubamo ikintu kimeze nka cyamunara aho bazanye 'Jersey' y'Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa bayishyira ku isoko maze utanga amafaranga menshi abe ari we uyegukana.

Uyu mwambaro w'iyi kipe ifite imikoranira n'u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yari yasinyweho n'abakinnyi bayo iri muri 'Cadre' ubona ari nziza.

Abantu benshi barimo batanga amadolari 700 ni ukuvuga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda irengaho ibihumbi 10.

Mutesi Jolly wabaye Nyampimga w'u Rwanda wa 2016, yatunguranye ahita ayigura amadorali 1000, ni ukuvuga miliyoni n'ibihumbi magana ane mirongo ine n'icyenda by'amafaranga y'u Rwanda.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n'abahanzi batandukanye barimo Juno Kizigenza, Butera Knowless, Massamba Intore, Chella wo muri Nigeria na Sherrie Silver afatanyije n'abana yahurije muri Sherrie Silver Foundation.

Uyu mwambaro wa PSG, Miss Mutesi Jolly yawuguze $1000



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12139

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)