Police FC yongeye gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Mukura VS 1-1, APR FC ikaba yananiwe gutsindira Rutsiro FC i Rubavu.
Wari umukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26 aho Police FC yari yakiriye Mukura VS.
Police FC yari itaratsindwa umukino n'umwe cyangwa ngo inganye mu mikino 5 ya shampiyona iheruka, yashakaga intsinzi ya 6.
Yaje kubona igitego hakiri kare ku munota wa 4 cyatsinzwe Ishimwe Christian ku mupira yari ahawe Kwitonda Alain Bacca.
Mukura VS wabonaga ikina nabi iba yatsinzwe igitego cya kabiri ku munota wa 38 ubwo Byiringiro Lague yasigaranaga n'umunyezamu Ssebwato Nicholas amuteye ahita awukuramo awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Mukura VS mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego ndetse iza kwishyura ku munota wa 64 gitsinzwe na Jordan Dimbumba ku ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Umukino warangiye ari 1-1.
Indi mikino yabaye uyu munsi, APR FC yanganyije na Rutsiro 1-1 mu gihe Musanze FC yatsinze Amagaju FC 2-0.
Ku wa Kane Gasogi yari yatsinze AS Muhanga 1-0. Gorilla FC yari yatsinze Bugesera FC 2-1. Shampiyona izakomeza ejo Gicumbi FC yakira Etincelles FC, Marines FC yakire Rayon Sports ni mu gihe AS Kigali izamina na Kiyovu Sports.