Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi yamaze kumenyesha abakunzi b'iyi kipe ko Inama y'Inteko Rusange yari iteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru yasubitswe.
Tariki 14 Ugushyingo 2024 nibwo Paul Muvunyi yari yatumijeho Inama y'Inteko Rusange Idasanzwe y'Umuryango wa Rayon Sports.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025 nibwo Paul Muvunyi yasohoye itangazo rigira riti "Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y'Inteko Rusange yari iteganyijwe tariki ya 22/11/2025 isubitswe. Indi tariki izakorerwaho muzayimenyesha mu minsi iri imbere."
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko impamvu yasubitswe ari uko batinye ko hazavukamo akavuyo.
ISIMBI yamenye ko haraye habaye inama yahuje abo mu Nama y'Ubutegetsi na Komite Nyobozi habaho kutumvikana, byahise binabaha ishusho y'uko Inteko Rusange ishobora kuzaba akavuyo.
Ibi byatumye Paul Muvunyi afata umwanzuro wo gusubika Inteko Rusange ahubwo amakuru avuga ko baba banamaze kumenyesha inzego za Leta ku buryo no mu gihe izaba yasubukuwe hazaza hari inzego z'ubuyobozi bwa Leta.
Iyi Nteko Rusange yagombaga kubera kuri Delight Hotel, mu ngingo zari zatanzwe zari kuganirwaho harimo kurebera hamwe 'uko umuryango uhagaze n'icyakorwa mu gushaka umuti w'ibibazo bihari.'
Source : http://isimbi.rw/imbarutso-yatumye-paul-muvunyi-asubika-inteko-rusange-ya-rayon-sports-yatumije.html