Azawi yinangiye kwamamaza Perezida Museveni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi yagaragaje ko adateze kwivanga mu bikorwa bya politiki birimo no kwamamaza Perezida Museveni, ibi bikomeje gukurura benshi mu bahanzi bo muri iki gihugu kiri mu myiteguro y'amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri 2026.

Azawi yasobanuye ko yahisemo kuguma ku murongo wo kutagira aho abogamira no kwirinda kugwa mu mutego wo kuzagira uruhande urwo ari rwo rwose rwa politiki.

Ibi abitangaje mu gihe muri iki gihugu hari kugaragara inkubiri y'abahanzi benshi bari kwiyegereza ishyaka riri ku butegetsi rya NRM, hamwe na Perezida Yoweri Museveni.

Abahanzi barimo Ronald Mayinja, Jose Chameleone, Alien Skin, Catherine Kisasira, Lil Pazo na Weasel Manizo bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa byo kwiyamamaza no gususurutsa imbaga mu birori bya NRM.

Bikanavugwa ko ibikorwa byo guhuza umuziki w'aba bahanzi na politiki biri guhurizwa hamwe na Bebe Cool ndetse n'umuyobozi w'Ihuriro ry'Abahanzi muri iki gihugu, Eddy Kenzo.

Nubwo bimeze bityo, Azawi ubarizwa muri Swangz Avenue, avuga ko adashyigikiye na gato iyo nzira.

Avuga ko hari itandukaniro rinini hagati yo gukora indirimbo nk'umwuga no kwinjizwa mu ruhande rwa politiki runaka. Ku bwe, gushyigikira politiki ntibijyanye n'icyubahiro n'ubunyamwuga ashaka kubakiraho umuziki we.

Yagize ati 'Njyewe sinshyigikiye politiki runaka. Nta muntu nigeze nizeza ko ngomba kumwamamaza. Sinshaka guhinduka ikiraro cya politiki.'

Yongeye gushimangira ko atirinda gukorana na Leta, ariko ko ibyo byose bigomba gushingira ku masezerano asobanutse, yemewe kandi y'ubunyamwuga.

Ati 'Nshobora gukorana na Leta nibampamagara, bakambwira indirimbo bashaka ko mbakorera, bakampa igiciro cyayo mu mucyo. Ibyo nta kibazo mbifiteho.'

Cyokora, yerekanye ko kujya mu bikorwa byo kwamamaza politiki ari ibintu atakwemera na rimwe kubera ko abibona nk'ibisuzuguza umuhanzi, ndetse bikagusha umuntu ku rwego rwo kuba igikoresho cya Leta.

Ati 'Ariko kujya kwiruka mu bikorwa Leta iguha amafaranga adasobanutse, ibyo sibyo. Ibyo bituma uba umuntu uciriritse uhakirwira ubutegetsi.'

Ayo magambo ye yahise aba izingiro ry'impanga ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayashyigikiye bavuga ko umuhanzi adakwiye gutakaza ubunyamwuga bwe yinjira mu bukangurambaga bwa politiki mu buryo budasobanutse.

Abandi na bo bakavuga ko kuba umuhanzi ari umuturage nk'abandi, bityo ko kuba yakorana na Leta cyangwa ayishyigikira na byo bikwiye kwemerwa.

Azawi yavuze ko atazivanga mu bikorwa bya politiki

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/azawi-yinangiye-kwamamaza-perezida-museveni.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)