Icyo Niyo Bosco yavuganye n'umugabo wa Vestine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Niyo Bosco yavuze ko yavuganye n'umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouédraogo akamubwira ko ibyo gushwana kwabo ntabyo azi na we abibona ku mbuga nkoranyambaga nk'abandi bose.

Tariki ya 18 ni bwo Ishimwe Vestine yatunguye benshi avuga ko ubuzima abayemo atigeze abuhitamo kandi ko nta mugabo uzongera kumushuka.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ye ya Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ariko bukaza guhita busibwa, Vestine yagize ati "Uyu munsi ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Mbayeho mu buryo bubi, ntabwo mbikwiriye."

Yakomeje avuga ko abizi ko yakoze amahitamo mabi ariko na none ngo hari igihe Imana yemera ko ibinti biba kugira ngo byigishe abantu.

Ati "Ndabizi ko nakoze amahitamo mabi mu buzima bwanjye, gusa nta kibazo hari igihe Imana yemera ko ibintu biba kugira ngo twige. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo anyangirize ubuzima. "

Yavuze ko kandi umugabo azongera guhitamo azabanza kumumenya neza.

Ati "Umugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza mumenye neza, menye umuryango we, menye buri kimwe kuri we, nta n'umwe uzongera kunkoresha."

Ibi byateye urujijo bamwe bibaza niba koko ari byo cyangwa ari imikino (prank) kugira ngo bavugwe, havuzwe byinshi bamwe bagenda banavuga icyatumye urugo rwe rugiye gusenyuka.

Niyo Bosco usanzwe ubarizwa mu itsinda ry'aba bahanzi kuko abafasha muri byinshi bitandukanye birimo nko kubandikira indirimbo, yabwiye ISIMBI ko kuba bavugwa atari ibintu birenze.

Ati 'Icya mbere njyewe ntakubeshye kuba bariya bana (Vestine na Dorcas) bavugwa ntabwo ari ibintu birenze. Njyewe ibi bintu byose biba birimo kuba, byashyushye ku mbuga nkoranyambaga mu rugo rwabo cyangwa mu itsinda kuko ndibarizwamo mu buryo bumwe ntabwo bishyushye nk'uko hanze aha bishyushye.'

Yakomeje avuga ko we yavuganye n'umugabo wa Vestine, Idrissa ariko na we ayo makuru ntayo azi ngo na we uko abantu babibona ku mbuga nkoranyambaga na we niko abibona.

Ati 'Birababaje kuvuga ikintu udafite icyo uri bugikoreho. Gusa njye navuganye n'umugabo we, papa mukuru Idrissa Ouédraogo, hari ukuntu njyewe mba ngomba kumenya ngo ni ibiki, ambwira ko uko turimo kubibona na we ari ko arimo kubibona ntacyo abiziho.'

'Kandi ntekereza ko n'iyo post yarasibwe nyuma bavuga ko bari bamwinjiriye (hacked), ni ukuvuga ko umwe mubavugwa ambwiye ko ntacyo abiziho, ibindi byose birimo kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ni amagambo.'

Niyo Bosco yavuze ko ibi birimo kuba icyababaje umugabo wa Vestine ari uko urugo rwe ruba rurimo ruvugwa kandi mu bintu bitari byiza kuko si indirimbo basohoye ngo irimo kwamamazwa, gusa yaciye amarenga ko abantu bashobora kuzatungurwa ibyo bibwira basanze atari ukuri.

Vestine na Dorcas bakaba barimo bitegura gusohora indirimbo 'Usisite' nayo yanditswe na Niyo Bosco wanavuze ko izaba iri ku rundi rwego, izaba ntaho ihuriye n'izindi zose abantu bumvise z'aba bahanzi.

Urugo rwa Vestine na Idrissa havuzwe ko harimo ibibazo
Niyo Bosco yavuze ko umugabo wa Vestine na we atazi ibirimo kujya mbere



Source : http://isimbi.rw/icyo-niyo-bosco-yavuganye-n-umugabo-wa-vestine.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)