Bwa mbere mu mateka Stade Amahoro yakiriye umukino w'amatsinda ya CAF Champions League, Al Hilal yitwara neza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umunsi w'amateka bwa mbere mu Rwanda habereye umukino w'amatsinda ya CAF Champions League aho Al Hilal yatsinzemo MC Alger 2-1.

Wari umukino wo mu itsinda C aho Al Hilal yo muri Sudani igiye kujya ikina muri Shampiyona y'u Rwanda yari yakiriye MC Alger yo muri Algeria.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, ikaba ari ubwa mbere yari yakiriye umukino w'amatsinda ya CAF Champions League kuko nta kipe yo mu Rwanda yari yakayageramo, na Rayon Sports yageze mu ya Confederation Cup si aya Champions League.

Al Hilal yarushaga MC Alger yagerageje gushaka igitego hakiri kare ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro.

Byayisabye gutegereza umunota wa kabiri w'inyongera w'igice cya mbere cyatsinzwe na Abdelrazig Omer ku mupira yari ahawe na Girumugisha Jean Claude. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

MC Alger yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 53 aho myugariro wa Al Hilal Mustafa Karshoum yitsinze.

Ku munota wa 75, Al Hilal yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Abdelrahman. Umukino warangiye ari 2-1.



Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-mu-mateka-stade-amahoro-yakiriye-umukino-w-amatsinda-ya-caf-champions.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)