Eddy Kenzo agiye kujyana mu Rukiko umunyamakuru wamuzengereje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba akaba na perezida w'Ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda[UNMF], Eddy Kenzo, yavuze ko agiye kujyana mu rukiko nyiri sosiyete itegura ibitaramo yitwa Nobat Events kubera gukomeza gukwirakwiza ibihuha bimusebya.

Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Eddy Kenzo yabwiye ikinyamakuru Big Eye ko amaze igihe yumva amagambo atandukanye avugwa na Twizire Norbert ku buzima bwe bwite, ku bikorwa bye bya muzika ndetse n'uruhare rwe muri politiki, ariko ngo ibyo byose ni ibinyoma bidafite ishingiro.

Yagize ati "Abantu ntibakwiye kwiyemeza kuvuga ibyo bashaka ku bandi batabifitiye gihamya. Ibyo yavuze byose bifite aho byanditse kandi byumvikanye ku mbuga nkoranyambaga. Ndashaka ko ajya mu rukiko akabisobanura kandi azane ibimenyetso bigaragaza ibyo yambeshyeye bitaba ibyo akabiryozwa'.

Uyu muhanzi w'igihangange muri Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko kandi yihanganiye amagambo ya Norbert igihe kinini ariko ubu ageze aho atazongera guceceka.

Yanashimangiye ko kwimakaza umuco wo gusebanya kuri TikTok no ku mbuga nkoranyambaga muri rusange bidindiza uruganda rwa muzika kandi bishobora gusenya isura y'abantu barwubaka ndetse n'abaharanira iterambere yarwo.

Nubwo Nobat yakomeje kugaragara kenshi ku rubuga rwa TikTok avuga ku buzima bwa Kenzo benshi mu bafana n'abakurikiranira hafi ibi byamamare bagaragaje impungenge bavuga ko ibintu nk'ibi bishobora gukurura urwango n'intonganya hagati y'abahanzi mu gihe yaba ajyanywe mu rukiko kandi ari ko imyidagaduro ikorwa no mu bihugu byateye imbere.

Ku rundi ruhande ariko, Kenzo yasabye abahanzi bagenzi be n'abakora mu ruganda rwa muzika kubahiriza indangagaciro z'umwuga, birinda gusebanya ku mbuga nkoranyambaga mu nyungu zabo.

Yongeyeho ko yizeye ubutabera kandi ko urubanza ruzatanga isomo ku bandi bose bajya bavuga ibyo batabifitiye gihamya.

Kugeza ubu, Nobat ntiyahise agira icyo atangaza ku byavuzwe na Eddy Kenzo, amakuru yatangajwe n'Ikinyamakuru Mbu avuga ko nawe ateganya kugira icyo asubiza binyuze mu itangazo ryihariye ari bushyire hanze mu masaha ari imbere.

Eddy Kenzo agiye kwitabaza Urukiko
Twizire Norbert ntacyo aratangaza

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12152

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)