Don Jazzy yahishuye impamvu atajya atekereza kugura indege ye bwite ! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanga mu gutunganya indirimbo, umushoramari ndetse n'umuyobozi wa Mavin Records, Don Jazzy yahishuye ko impamvu ituma atagura indege ye bwite ndetse n'imodoka nyinshi zihenze nk'ibindi byamamare ari uko atabibonamo agaciro gahambaye.

Mu gihe benshi mu bahanzi batakaza amafaranga menshi mu kugura imodoka nyinshi kandi zihenze ndetse n'indege zabo bwite; Umunya-Nigeria Michael Collins Ajereh wamamaye nka Don Jazzy washinze inzu y'umuziki yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ko atigeze na rimwe atekereza kugura indege ye bwite.

Mu kiganiro Don Jazzy yagiranye n'urubuga rwa Habbyforex yemeje ko impamvu atagura indege ye atari kubera ko atabishoboye, ahubwo ni uko atabibonamo agaciro gahambaye.

Ati 'Maze igihe kinini mfite ubushobozi bwo kugura imodoka iyo ari yo yose, cyangwa n'indege yanjye bwite. Ariko mfite ibintu by'ingenzi kurusha ibyo ngomba gutakazaho amafaranga yange. Mfite abantu ngomba kwitaho kurusha kugura izo ndege zihenze.'

Don Jazzy yanasobanuye ko akora nk'umuhanzi, umuyobozi n'umujyanama, ariko hejuru ya byose akaba n'umushoramari uharanira guha abandi amahirwe ;rero ko kugura indege ye bwite byaba ari ukujugunya amafaranga kurusha kuba wayunguka mu gihe wayashoye mu bindi bibyara inyungu.

Yongeyeho ati 'Nta kintu gisumba gushora mu bumenyi. Nubwo waba uri kwiga ibijyanye n'imari cyangwa ikoranabuhanga, uba uri kwiyubaka. Kandi ubwo bumenyi ni bwo bugutunga ejo hazaza… Ariko ngewe nta nyungu mbona mu kugura indege ahubwo n'ugupfusha amafaranga'

Muri ibi bihe by'iterambere rya murandasi n'ubwenge buhangano (AI), Don Jazzy yahamagariye urubyiruko kwiga ubumenyi bushya, kuko imirimo myinshi ishobora gusimburwa n'ikoranabuhanga.

Aha yanagaragaje ko guhirwa n'ubuzima muri iki gihe bitashingira ku kuba uri umuntu wirirwa ugura ibintu bihenze, ahubwo ko biterwa no kuba uzi icyo ushoboye n'icyo ushobora guha abandi.

Don Jazzy ni rimwe mu mazina mu muzika wo muri Nigeria no ku mugabane w'Afurika muri rusange kubera uruhare rutaziguye yagize mu kazamura impano zikomeye mu ruhando mpuzamahanga ;aba barimo Rema ,Ayrra Star ,Crayon n'abandi.

Don Jazzy yavuze impamvu atagura indege ye bwite

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12151

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)