A$AP Rocky na Rihanna baciye agahigo kadasanzwe mu mideli #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi A$AP Rocky n'umugore Rihanna bongeye kwandika amateka adasanzwe nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye cy'imideli cya 'Council of Fashion Designers of America' gihabwa abahanzi n'abanyamideri b'indashyikirwa ku rwego rw'Isi.

Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa New York nibwo Rocky yari yitabiriye ibirori ari kumwe n'umukunzi we, umuherwekazi w'icyamamare mu muziki, Rihanna, bombi bambaye imyenda y'akataraboneka yakozwe n'uruganda rwa Chanel na Alaïa.

Ibyo birori byabereye mu ngoro y'umuco ya American Museum of Natural History byitabirwa n'abanyamideli ndetse n'ibyamamare bikomeye birimo Naomi Campbell, Mary-Kate , Ashley Olsen ndetse n'umuririmbyi Lily Allen.

Ibi birori byabaye mu gihe Rocky yari amaze gusohoka mu bihe bitoroshye nyuma yo kujyanwa mu rukiko aho yaregwaga icyaha cyo gukubita umuntu ariko akaza kugirwa umwere.

Mu gutanga igihembo, Anna Wintour, umuyobozi mukuru wa Condé Nast, yamuhaye ikaze mu muryango mugari wa CFDA, anashimira uburyo akunda umuryango we nyuma y'uko aherutse kwibaruka umwana wa gatatu yise Rocki.

Rocky nawe yashimiye ikipe ye yamuhaye imbaraga mu bihe bigoye, ndetse mu ijambo rye, anagaruka kuri Rihanna amubwira ati: 'Reba, twabigezeho rukundo rwange.'

Mu bandi begukanye ibi bihembo, harimo Ralph Lauren watsindiye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'imyenda y'abagore ndetse n'umuhanzikazi Naomi Campbell yashimiye umuhanzi Pieter Mulier wa Alaïa amuha igihembo cy'umuhanzi mpuzamahanga w'umwaka, mu gihe Donatella Versace yahawe igihembo cy'uwakoze impinduka nziza mu myambarire.

A$AP na Rihanna begukanye igihembo cya Council of Fashion Designers of America

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12153

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)