Butera Knowless yafashije umukinnyi kwerekeza muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda, Butera Knowless na KEFA Sports bafashije umukinnyi wa Basketball y'abafite ubumuga bakina bicaye mu ntene "Wheelchair Basketball", Munyaneza Dieudonne kujya kwihugura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ko nyuma yo kubona umuhate we, ko kubufatanye bwa Butera Cares Foundation (umuryango we) na Sosiyete yo mu Rwanda imenyerewe mu kubaka ibibuga bya Basketball, KEFA Sports Ltd, byabateye imbaraga zo kumufasha.

Ati "Umuhate w'uyu mukinnyi ukiri muto, wadukoze ku mutima. Binyuze muri KEFA Sports na Butera Cares Foundation, twashimishijwe no kumufasha buri kimwe yari akeneye kugira ngo akomereze urugendo rwe rwa Basketball ndetse anabone amahirwe yo gukorera imyitozo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Munyaneza Dieudonne akaba yari asanzwe ari umukinnyi w'ikipe ya Bugesera Wheelchair Basketball Club.

Yamaze gufata rutimikirere yerekeza muri Amerika aho agiye kwihugura no kongera ubumenyi akorerayo imyitozo.

Munyaneza Dieudonne yerekeje muri Amerika
Butera Knowless na KEFA Sports bamufashije
Ubwo bari bamuherekeje ku kibuga cy'indege
Akinira Bugesera Wheelchair Basketball Club



Source : http://isimbi.rw/butera-knowless-yafashije-umukinnyi-kwerekeza-muri-amerika.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)