Lynda Priya yashyize hanze itariki y'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Lynda Priya, yashyize ahagaragara itariki y'ubukwe bwe n'umusore bakundana Irenge Christian, nyuma y'amezi asaga abiri yambitswe impeta y'urudashira.

Ni inkuru yishimiwe cyane n'abakunzi ba sinema nyarwanda ndetse n'inshuti za hafi z'aba bombi, cyane ko urukundo rwabo rwari rumaze iminsi rutangiye kuvugwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 10 Ukwakira 2025, nibwo Lynda yambitswe impeta, mu muhango wabereye mu muhezo ukitabirwa n'inshuti nke za hafi.

Nyuma yaho, uyu wamenyekanye mu mafilime atandukanye, yashimangiye ko Irenge ari we mugabo w'imbonekarimwe wihariye umutima we.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Lynda yatangaje ko we n'umukunzi we bamaze igihe kitari gito bakundana.

Ati 'Tumaranye umwaka n'igice kuko twatangiye gukundana mu 2023. Iby'ubukwe byo turi kubitegura umwaka utaha.'

Kuri ubu, tariki ya 08 Gashyantare 2026 yamaze kwemezwa nk'izaberaho ibirori by'ubukwe bw'aba bombi, mu gihe umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa 27 Ukwakira 2025.

Usibye kuba Lynda Priya ari izina rizwi muri sinema nyarwanda ryamenyekanye mu mafilime yakunzwe nka 'Love and Drama' n'izindi zinyuranye ; uyu mukobwa yanahatanye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021 na 2022.

Ku rundi ruhande, uyu mukunzi we witwa Irenge Christian ni umusore umaze igihe mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no kunoza imiyoborere, akaba asanzwe akora mu mishinga ifite aho ihurira n'iterambere ry'imibereho myiza.

Mbere yo guhura na Irenge, Lynda yari yaravuzwe mu rukundo na Zaba Missedcall, bigeze gukinana filime zitandukanye ariko bakaba baratandukanye mu 2022.

Lynda yavuze igihe azakorera ubukwe

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/lynda-priya-yashyize-hanze-itariki-y-ubukwe-bwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)