Bulldog yagaragaje ikiri inyuma yo kwita alubumu ye nshya 'impeshyi 15' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Bulldog yavuze ko impamvu yahisemo kwita alubumu ye nshya 'Impeshyi 15' bifite aho bihuriye n'ubuzima bwe bwose mu muziki.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Umuraperi Ndayishimiye Bertrand yahishuye ko impamvu yahisemo guha alubumu ye izina rya 'Impeshyi 15' bifite aho bihuriye n'urugendo rw'imyaka 15 amaze mu ruganda rw'umuziki mu buryo we yita bwa kinyamwuga.

Ati 'Iyi alubumu kuri ngewe ni igisobanuro cyange ku muntu wifuza kumenya ibintu byange nanyuzemo muri iyi myaka yose."

"Impamvu nayise impeshyi 15 bifitanye isano n'ingazo ya gihanzi kubera ko nashakaga kuyita izina ridasanzwe nko kuvuga ngo 'imyaka 5 maze mu muziki' ... Gusa turabizi ko buri mwaka ugira impeshyi imwe rero ubibaze usanga ari imyaka 15 maze muri uyu muziki .'

Nubwo amaze imyaka isaga 17 akora umuziki bijyanye n'uko muri Nzeri 2008 yanashyize hanze indirimbo yise 'Imperuka ' yanacuranwaga ku maradiyo y'imyidagaduro y'icyo gihe nka C.FM, Bulldog waherukaga gushyira hanze alubumu yakunzwe cyane yitwa 'Kemotherapy' yavuze ko impamvu icyo gihe kirimo hagati atajya akibara ari ukubera ko atari yagatangiye kubona isura nyayo y'urugendo rwe rw'umuziki.

Ati' Iyo myaka narayirengagije cyane kubera ko icyo gihe washaboraga nko gusohora indirimbo ikajya kumenyekana muri rubanda hashize amezi atatu cyangwa ane kandi aho ni nko muri 2009, icyo gihe nibwo twanatangiye gushinga no kumenyekanisha Tuff Gang ariko igihe navuga natangiye kwinjira ikibuga neza navuga ko byari muri 2010 ari nayo mpamvu ariho nahereye mbibara gutyo.'

Bulldog yanashize agati ku mbogamizi zikomeye yahuye nazo nk'umuraperi mu ntangiriro z'umuziki we zirimo ikibazo cy'imvumvire mibi abantu bari bafite ku njyana ya Hip Hop aho benshi bakundaga kuyifata nk'ubwoko bw'umuziki bukorwa n'abantu badashobotse mu buzima busanzwe.

Ati 'Ndaguhamiriza ko ku ijanisha rya 70 cyangwa 80 byumwihariko abantu babaga bakuze icyo gihe iyo mwaganiraga yakubwiraga ko Hiphop ari injyana y'ibirara, nta muntu wapfa kuguha kugutumira mu gitaramo cye … Ngewe navuga ko usibye kwitanga n'urukundo rudasanzwe umuntu yabaga afitiye ibyo akora ariko twabitangiye bigoranye pe.'

Mu mpera zo muri 2021 nibwo Jisho ry'Uruvu yashyize hanze Alubumu ye ya mbere yise 'Kemotherapy' igizwe ahanini n'indirimbo zikozwe mu njyana ya 'Old school' zikubiyemo impanuro ku rubyiruko n'ibibazo byinshi rukwiye kwitondera.

Bulldog yavuze impamvu album ye yaysise 'Impeshyi 15'

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/bulldog-yagaragaje-ikiri-inyuma-yo-kwita-alubumu-ye-nshya-impeshyi-15.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)