Umuhanzi Niyo Bosco yavuze ko uko abantu bamukunze bwa mbere bamubona nta cyahindutse na we yakabaye yishimira kureba nk'abandi ariko ntabwo ari ko bimeze.
Hamaze iminsi inkundura ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Ubigenza ute?' Bavuga ko ashobora kuba areba.
Ni nyuma yo kugaragara mu kiganiro 'One on One' aho umuntu bamwereka ifoto akavuga icyo azi kuri uwo muntu, Niyo Bosco na we yagaragaye muri icyo kiganiro bamwereka amafoto akavuga ba nyirayo n'icyo abaziho, ni ho byahereye bavuga ko areba.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Niyo Bosco yavuze ko yashatse kugaragara muri iki kiganiro kandi kidataye umwimerere wacyo.
Ati "Urumva afite ikiganiro cye akora cyitwa 'One on One', mubaza uko gikorwa arambwira ngo nkwereka amafoto ukagira icyo uyavugaho, ariko numva birambabaje ko ibyo bitandeba, ndavuga undi muntu uzakora ibintu nk'ibi sinzabireba? Ni iki cyakorwa ngo ntibibure umwimerere kandi nanjye mere nk'abandi."
Yavuze ko batekereje uburyo bwose bushoboka basanga uko cyakorwa kidataye umwimerere wacyo ari uko we yajya yivugira umuntu nk'aho bamumweretse maze nabo bakaza gushaka uko babihuza.
Ati "Turatekereza ati se naguha message ukayisoma? Dusanga byavugiramo, ati ese nakubwira abantu ukabibuka? Nti ese nibeshye nkavuga utari we? Ndamubwira nti reka mvuge abo nshaka wowe na cameraman wawe mushake uko mubihuza."
Yahishuye ko yabikoze mu rwego rwo kugira ngo ikiganiro kidatakaza umwimerere wacyo cyane ko adakunda kuba umuntu wihariye ku buryo bugaragara ko yafashwe bitandukanye n'abandi.
Ati "Njye numvaga ko ikiganiro nigisohoka bahita babibona ko byakorewe 'edit' ariko nkumva ngo wa mugani aba abeshya, nababeshye ko ntareba ngo bigende bite? Ubu nkagenda nkangwa mu cyobo cyangwa nkakubita umutwe ku cyuma ni bwo bazabyemera ko ntareba. Ntabwo nababeshye."
"Ntabwo ndi kwisobanura ariko hari abantu badukunze bazi ko uko badukunze tumeze ariko tukimeze, ni bo ndimo kubwira, sindi kubabwira ngo si mbona mbaye mbona ni byo byaba ari byiza kurushaho ariko mu gihe bitaraba nyine tubaye tukihanganye kandi tubaye twiyakiriye."
Yavuze ko ibi byamweretse ko imbuga nkoranyambaga ari nko mu isoko iyo ugiyemo utazi icyo ushaka utahana icyo udashaka.
Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-niyo-bosco-yavuze-ku-byo-kuba-areba-video.html