Bugesera FC yanze gukina na Al Hilal yo muri Sudani mu mukino utangira urugendo rwayo muri Shampiyona y'u Rwanda ya 2025-26.
Mu minsi ishize ni bwo byemejwe ko Al Hilal Omdurman na Al-Merrikh Sporting Club zo muri Sudani uyu mwaka w'imikino zizawukina muri Shampiyona y'u Rwanda.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Al Hilal ejo hashize ku wa Kabiri yatangaje ko urugendo rwayo muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ruzatangira ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo yakira Bugesera FC.
Ikaba kandi yanavuze ko umukino uzakurikira ari uwa AS Kigali bazakina tariki ya 10 Ugushyingo, ubwo ni ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bugesera FC yanze gukina uyu mukino wagombaga kuba ku munsi w'ejo.
Yo ivuga ko nta baruwa yemewe (official letter) yigeze ibona iyimenyesha gukina uyu mukino, ikomeje imyiteguro yitegura kuzamina na Kiyovu Sports ku Cyumweru mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona.