Nyuma y'imyaka 11 Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 11 yubakwa kuzura byaranze, kera kabaye Hoteli y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora.

Abayikoresheje bwa mbere akaba ari ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 17 barimo kwitegura imikino ya CECAFA izaba guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2025 aho amakipe 3 ya mbere azabona itike y'Igikombe cy'Afurika.

Hoteli ya FERWAFA yari irambiranye kuko yatangiye kubakwa muri 2015 igomba kumara umwaka umwe, byaje gukururuka birinda bigera mu myaka 11.

Ni Hoteli igizwe n'ibyumba 88 yagombaga kubakwa ku bufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Maroc ndetse n'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA. Gusa kubera imbogamizi zitandukanye byatumye bitinda bitwara igihe kingana.

Ni Hoteli izaba ifite n'ikibuga kuko kirimo kubakwa, gishobora kuzajya cyakira imikino imwe n'imwe ya shampiyona.

Iyi Hoteli kandi byitezwe ko izajya ikoreshwa n'abantu basanzwe bifuza kuhasohokera bakahagirira ibihe byiza.

Kera kabaye Hoteli ya FERWAFA yatangiye gukora
Ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 17 ni bo bayitashye
Icyumba cyo kuriramo
Icyumba cy'inama



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12155

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)