Kim Kardashian yongeye gutungura abamukurikira nyuma yo gutangaza ko yakoresheje ChatGPT mu myiteguro y'ibizamini by'amategeko, ariko ngo iyi porogaramu y'ubwenge buhangano ikaza kumubeshya byanatumye atsindwa.
Uyu mushoramarikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangarije ibi mu kiganiro cyitwa 'Lie Detector Test' cy'Ikinyamakuru Vanity Fair, aho yari kumwe n'umuhanzikazi Teyana Taylor.
Ubwo Teyana yamubazaga niba akoresha ChatGPT kugira ngo imugire inama z'ubuzima cyangwa iz'urukundo, Kim yasubije ko atari byo, ariko ahita yongeraho ati: 'Bitewe no kuba ndimo kwiga amategeko, rimwe na rimwe ndayifashisha mu gusobanukirwa ibintu runaka.'
'Iyo nshatse gusobanukirwa ikintu runaka, mfotora ikibazo nkagishyira muri ChatGPT. Ariko yampemukiye kenshi. Yantumye ntsindwa ibizamini kenshi, bigatuma nyirakarira.'
Mu buryo bwo gutebya, Teyana yamubajije niba ChatGPT itaramubereye inshuti idasanzwe, maze Kim asubiza ati: 'Ni byo rwose! Iyo nyibajije nabi, irambwira ngo 'wowe ubwawe wari uzi igisubizo, wigira ubwoba.'"
Kim yavuze ko ibi byamubereye isomo rikomeye.
Ati 'Natekerezaga ko ChatGPT ari umufasha wanjye mu kwiga, ariko isa n'iyanyigishije kwizera ubwenge bwanjye. Nyuma yo kunanirwa ibyo nayibajije ..yananyibukije ko ntagomba gusigira ikoranabuhanga inshingano zanjye.'
Kim, umaze igihe yiga amategeko kugira ngo abe umunyamategeko nk'umubyeyi we Robert Kardashian (wigeze kuba umwunganizi wa O.J. Simpson), yavuze ko yasoje amasomo muri Gicurasi ariko azakomeza kwitegura kongera gukora ikizamini.
Uyu mugore amaze imyaka afasha abantu bagiye bahura n'ibibazo bagafungwa barenganywa. Mu Ukwakira 2019 umugabo wari ufite imyaka 39[icyo gihe] wari umaze imyaka 23 afungiwe kwica umuntu yafunguwe bigizwemo uruhare na Kim Kardashian, agira ibyishimo by'ikirenga nyuma yo gusohoka muri gereza.
Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru TMZ, ikizamini cy'amategeko muri Leta ya California kigizwe n'ibibazo 200 by'amahitamo, ibibazo bitanu bisaba kwandika, n'igice cy'imyitozo ngiro kimara iminota 90.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW