Amalon yahishuye ko hari indirimbo ze zirimo n'izo yakoranye n'abahanzi barimo Pallaso na Winnie Nwagi atemerewe gushyira hanze bitewe n'amasezerano y'imikoranire yasinye mu gihe cyatambutse agikomeje kumutambamira.
Amalon uri kwitegura gushyira hanze Alubumu ye ya mbere yatangaje ko hari ibihangano bye birimo ibyo yakoranye n'abahanzi mpuzamahanga atazigera agira amahirwe yo gushyira hanze cyangwa abigireho ubundi burenganzira busanzwe bugirwa n'umuhanzi ku gihangano cye nyuma yo gutandukana n'inzu ya 1K Entertainment yamurebereraga inyungu isanzwe iri mu biganza bya DJ Pius.
Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri iyi minisi nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise 'N'Imana' yatangarije ibi mu kiganiro yagiranye na SK FM , aho yemeje ko imiterere y'amasezerano yari afitanye n'inzu yamurebereraga inyungu yagenaga ko ibihangano byose ahakoreye nta bundi burenganzira abifiteho usibye kubyitirirwa nk'umuhanzi wabyanditse akanabiriramba.
Ati 'Yego, hari indirimbo nari mfitanye na Winnie Nwagi, Pallaso n'abandi benshi ariko izo zose ni iza 1K ntabwo ari izange â¦Amasezerano yacu yavugaga ko bazajya banyishurira byose bigenda ku ndirimbo, bakanyishyura hanyuma ibihangano bigahita biba ibyabo mu buryo busesuye .'
Uyu muhanzi w'imyaka 29 y'amavuko nubwo impamvu yo kuba yari akisuganya nyuma yo gutandukana na 1K Entertainment yayishyize mu byatumye asa nk'uwacecetse, yanasabye abanyarwanda guhindura imyumvire bafite ijyanye n'icyo bita kubura cyangwa kuzima.
Ati 'Abantu bakwiye guhindura imyumvire ntabwo umuziki ukorwa nk'uko umuntu yakora ibintu bimusaba guhora aboneka imbere y'abafana be, buri muhanzi agira igihe cye â¦Rero iyo numva abantu bavuga ngo 'umuhanzi yarazimye' birantangaza cyane kuko ntekereza ko nta muntu wava mu kazi, ibyo mwita kuzima ngo aze yongere gusubira ku gasongero yahozeho .'
Amalon nubwo yemeje ko hasigaye ibyumweru bibiri agashyira hanze indirimbo ya kabiri kuri alubumu nyuma ya N'Imana gusa ngo ariko ko bitarenze muri Mutarama 2026, azaba yamaze gushyira hanze Album yose iyi ikaba ni iya mbere ya ye kuva yatangira umuziki.
Amalon watangiye umuziki muri 2018 asohora indirimbo ya mbere yise 'Yambi' igahita iba ikimenyabose yanemeje ko iyi Alubumu yise MVP (Most Valuable Player) izaba igizwe n'indirimbo 12.
Jimmy GATETE / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/amalon-ntazasohora-indirimbo-afitanye-na-pallaso-kubera-ibyo-yemeranijwe-na-dj.html