Zeo Trap yaciye amarenga y'abanyereza ibyo leta ibagenera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Zeo Trap yatangaje ko impamvu abona amafaranga asohoka mu ngengo y'imari yo gufasha ababarizwa mu gisata cy'ubuhanzi atajya abageraho biterwa n'uko bayaha abantu bamaze igihe kinini baravuye mu muziki bakayanyereza.

Umuraperi Byiringiro Francois wamenyekanye nka Zeo Trap uri mu bagezweho ndetse banigaruriye imitima y'abatari bake muri iyi minsi yaragaraje ko nk'abahanzi bakizamuka amafaranga agenerwa ababarizwa muri uyu mwuga atajya abageraho bijyanye n'uko abakayahawe ataribo bayahabwa.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube yitwa 'The Barbershop Talk, Zeo Trap yagize ati 'Abantu bagenera umuziki ingengo y'imari, babimenye ntabwo itugeraho rwose. Ni gute ushobora kugenera amafaranga umuntu uheruka gucuruza umuziki muri 2005, twebwe tuwurimo twakagombye gufashwa n'ayo mafaranga ntabwo bitugeraho .'

Zeo Trap yasabye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi kubanza kumanuka hasi mu bahanzi bakamenya neza abo amafaranga akwiye mbere yo kuyatanga ku bantu rimwe na rimwe batakibarizwa mu muziki kandi hari urubyiruko rumaze imyaka irenga itanu rukora umuziki ariko rwabuze ubu bufasha rugenerwa na leta.

Ati ' Umuntu wese ubarizwa muri iyo komite igira uruhare mu itangwa ry'ayo mafaranga ndetse Minisiteri itureberera, bagomba kumanuka bakareba urubyiruko ruri gukora umuziki muri aka kanya, mukaba ari bo mufasha … Ikindi mujye mubishinga abantu babarizwa umunsi ku munsi mu gisata cy'imyidagaduro .'

Uyu wamenyekanye mu ndirimbo yise 'Umwanda' yanarenzeho agereranya ikibazo bafite n'ibindi bikigaragara mu zindi nzego z'imitangire ya serivisi, aho yatanze urugero rw'aho usanga umuntu aba akuriye nka serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ariko amaze nk'imyaka nk'itanu ataratega moto cyangwa imodoka rusange, ibi we abona nk'ibikibangamira ireme ry'imyanzuro imwe n'imwe ifatwa.

Binyuze mu Inteko y'Umuco, inganda Ndangamuco n'iz'ubuhanzi (Creative Industry) zigenerwa ingengo y'imari yo gukoresha n'ubwo hari ababarizwa muri iyi ngeri y'ubuhanzi bagaragaza ko aya mafaranga atabageraho. Iyi ngengo y'imari igenda ihinduka bitewe n'igihe.

Itangwa hagamijwe gufasha abahanzi no gufasha mu kurema imirimo mishya ishingiye ku bahanzi akaba atangwa na Minisiteri iba ifite mu nshingano ubuhanzi.

Ku rundi ruhande ariko amakuru twaje kumenya ni uko aya mafaranga ashyirwa mu Nganda Ndangamuco n'Inteko y'Umuco, akoreshwa cyane mu bikorwa bigirira akamaro abahanzi bose muri rusange.

Aho akunze kwifashishwa cyane mu gutegura inkunga ibikorwa bizamura impano z'abahanzi nka ArtRwanda-Ubuhanzi, ibitaramo, gutegura amarushanwa yo guhimba indirimbo n'imivugo n'ibindi. Ntabwo ahabwa umuntu ku giti cye, ahubwo akoreshwa mu bikorwa bibyarira inyungu umubare munini.

Zeo Trap yavuze ko amafaranga bagenerwa atabageraho

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/zeo-trap-yaciye-amarenga-y-abanyereza-ibyo-leta-ibagenera.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)