Aho amafaranga ava ntabwo habareba - Mutesi Jolly #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasubije abibaza aho akura amafaranga n'icyo akora ko bitabareba.

Ni nyuma y'uko mu minsi ishize yujuje inzu nziza y'agatangaza yatangaje benshi, hadaciye kabiri agahita anatangaza ko yaguze imodoka nziza yo mu bwoko bwa Mercedes-AMG G 63 yo mu 2025 igura Miliyoni 322 Frw.

Byatunguye benshi ndetse bamwe ku mbuga nkoranyambaga batangira kugenda bibaza icyo akora ndetse n'aho yaba akura amafaranga ye.

Ubwo yari yitabiriye ibirori bya Gala Silver byabaye mu ijoro ryakeye, Miss Mutesi Jolly yabajijwe iki kibazo cy'abantu bibaza maze avuga ko aho akura amafaranga hatabareba.

Ati "Aho ava ntabwo habareba. Ntabwo nabibonye ibyo nta bwenge burimo, ubundi se bibarebaho iki?"

Miss Mutesi Jolly ni we munyarwandakazi wa mbere witabiriye Miss World byari 2016 ubwo yari amaze kuba Nyampinga w'u Rwanda, yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ngo aho akura amafaranga nta we bireba



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12138

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)