Urubyiruko rw'Abanyarwanda rutuye muri Afurika y'Epfo rwasuye u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ku nshuro ya mbere urubyiruko rw'abatuye, abavukiye n'abakorera muri Afurika y'Epfo rwabashije gukorera urugendo mu Rwanda.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane mu Rwanda, isanzwe ifite gahunda yo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gusura u Rwanda kugira ngo bizabafashe gusobanurira abandi ibyiza byarwo izwi nka 'Come and see, go and tell'

Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Afurika y'Epfo wakunze gutanga umusanzu mu kubaka igihugu ariko biza kugenda bihinduka nyuma y'uko icyo gihugu gitangiye guha icumbi abashakaga kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ndetse n'umubano w'ibihugu byombi ukazamo agatotsi.

Byatumye wa muryango udakomeza gukora nk'uko bikwiye, ari na byo byatumye bigorana ko urubyiruko rwahavukiye cyangwa urwajyanyweyo rukiri ruto rwakwemererwa gusura igihugu cy'amavuko.

Ku nshuro ya mbere, uru rubyiruko rwatangiye urugendo rwarwo rw'iminsi 10, rusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside n'uburyo yahagaritswe ndetse rununamira abarushyinguwemo.

Nyuma yo gusobanurirwa, rwasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, rwerekwa uko Inkotanyi zemeye guhara ubuzima kugira ngo zirokore Abatutsi bari mu kaga bazira uko bavutse.

Kazenga Rukundo w'imyaka 16 yishimiye gusura u Rwanda nk'igihugu cye, ashimangira ko uru rugendo ruzamufasha kurumenyaho byinshi.

Ati 'Aho turi muri Afurika y'Epfo ntabwo tuzi byinshi ku gihugu cyacu. Naje hano kwiga ngo nzasubirayo mfite ubumenyi bw'aho nkomoka. Ikintu nzabwira abandi ni uburyo u Rwanda rutekanye. Ikindi kintu nakunze ubwo twigaga amateka ni uburyo bababariye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo numva ari isomo ibindi bihugu byakabaye byigira ku Rwanda.'

Yashimangiye ko mbere yo kuza mu Rwanda nta makuru yari arufiteho ariko kuri ubu yishimiye kurusura n'uburyo ari igihugu gitekanye.

Ati 'Aho nturuka ntabwo hatekanye kuri uru rwego.'

Yankurije Faith Aisha yavuze ko gusura u Rwanda byamuteye kumva ko ashobora kuhakorera kuko yakunze imiterere y'igihugu kandi ko hari amahirwe menshi y'iterambere.

Ati 'Nishimiye ko hari amahoro, nta rusaku ruhari, kandi umwuka warwo ni mwiza. Ni ahantu nakwishimira gukorera kuko numva hantera imbaraga, amahoro n'ituze n'ibindi.'

Lehumo Ivan Umutoni yavuze ko Abanyarwanda bavukiye mu mahanga batararugeramo bari guhomba byinshi, bakwiye guharanira gusura u Rwanda.

Ati 'Naje niteze ko ngomba kwiga byinshi birebana n'amateka n'umuco w'igihugu cyanjye ku buryo nazasubirayo ngasangiza abandi ubwo bumenyi. U Rwanda nabonye ari igihugu cyiza umuntu yaturamo. Ni igihugu gitekanye, abantu batararugeramo bose bakwiye kuza kurusura.'

Uru rubyiruko kandi ruzafashwa no kubona ibyangomba biruranga nk'Abanyarwanda. Murekatete Husna yagaragaje ko kugira ibyangombwa by'u Rwanda ari ikintu gishimishije.

Ati 'Ndi umunyarwanda, ndabyishimiye kandi ntewe ishema nabyo, ntewe ishema n'igihugu cyanjye.'

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryita ku Banyarwanda baba mu mahanga muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Maziyateke Sandrine, yagaragaje ko iyi gahunda yatangijwe hagamijwe gufasha abana b'Abanyarwanda bavukira mu mahanga kumenya igihugu cyabo.

Yagaragaje ko ari intambwe ishimishije Abanyarwanda baba muri Afurika y'Epfo bateye ndetse ko biteze umubare wisumbuyeho mu byiciro bizakurikiraho.

Uru rugendo ruzamara iminsi 10, biteganyijwe ko bazasura ibice bitandukanye birimo ibibumbatiye amateka n'umuco by'igihugu.

Lehumo Ivan Umutoni yavuze ko Abanyarwanda bavukiye mu mahanga batararugeramo bari guhomba byinshi
Ubwo uru rubyiruko rwakirwaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Kazenga Rukundo w'imyaka 16 yishimiye gusura u Rwanda nk'igihugu cye, ashimangira ko uru rugendo ruzamufasha kurumenyaho byinshi
Icyiciro cya mbere kitabiriwe n'abagera kuri 12
Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma yo gusura urwibutso, uyoboye uru rubyiruko yanditse ubutumwa rwamagana ko ibyabaye byakongera kuba ukundi
Uru rubyiruko rwunamiye abashyinguwe muri uru rwibutso
Hashyizweho indabo nk'ikimenyetso cyo guha icyubahiro abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe ifoto y'urwibutso ubwo bari barangije gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubwo bageraga ku ngoro y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Aha bari bari gusobanurirwa amateka ubwo bari hejuru aho bitegeye Umujyi wa Kigali n'umusozi wa Rebero nk'ufite amateka akomeye mu guhagarika Jenoside
Aba basore bishimiye uburyo Inkotanyi zaranzwe n'umutima ukomeye
Bishimiye ubwiza Kigali ifite
Uru rubyiruko rugaragaza ko kuza mu Rwanda byabafashije kumenya amateka
Akanyamuneza ni kose kuri uru rubyiruko rwabashije kugera mu Rwanda
Kazenga Rukundo w'imyaka 16 yishimiye uburyo u Rwanda rutekanye
Lehumo Ivan Umutoni yashimangiye ko umutekano u Rwanda rufite nta handi wawusanga
Murekatete Husna ubwo yitegerezaga Umujyi wa Kigali
Uru rubyiruko kandi rwijejwe gushakirwa ibyangombwa by'u Rwanda

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-abanyarwanda-rutuye-muri-afurika-y-epfo-rwasuye-u-rwanda-rushima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)