Nzakora ibishoboka mpaboneke - Apostle Mignone ku gitaramo cya Ambassadors #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'uwashinze Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, yatangaje ko azakora ibishoboka akitabira igitaramo gikomeye cya Ambassadors of Christ Choir cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze bakora umurimo w'Imana.

Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Kanama 2026 muri Kigali Arena.

Yabigarutseho mugoroba wihariye wo gusangira n'abaramyi n'abakozi b'Imana uzwi nka Worshippers Dinner, wabaye ku wa 11 Kamena 2026 muri Kigali Marriott Hotel, mu giterane ngarukamwaka cya 7 Days of Worship 2026 [Iminsi irindwi yo kuramya Imana].

Ubwo yaganirizaga abari bitabiriye, Apostle Mignonne Kabera yavuze ko akunda byimazeyo Sarah Sanyu Uwera wo muri iyi Chorale.

Ati "Ntabwo nava hano ntabikubwiye...turagukunda cyane."

Yakomeje avuga ko iki gitaramo cya Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi na we azakora ibishoboka akacyitabira.

Yagize ati: "Mbatumiye mu gitaramo cya Ambassadors of Christ Choir kizaba tariki ya 30 Kanama 2026. Nziyeranja [nzakora ibishoboka byose mpaboneke]. Ndashima Imana ko Représentant wanyu ari inshuti yanjye. Nzaza, turabakunda cyane."

Amatike akaba yaramaze kugera ku isoko aho ari mu byiciro bitandukanye: Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w'igitaramo, ariko abayagura mbere yacyo bari kuyabona ku 5,000 Frw. Lower Zone ni 15,000 Frw, ariko mbere y'igitaramo ari kugura 10,000 Frw.

Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP ni 30,000 Frw; ayo muri Premium ni 25,000 Frw, naho ayo muri Platinum Zone ni 50,000 Frw.

Ku bashaka kugura amatike hakiri kare, ashobora kuboneka kuri www.ticqet.rw cyangwa bakifashisha kode *513*1*1#.

Apostle Mignonne Kabera yavuze ko azitabira igitaramo cya Ambassadors



Source : http://isimbi.rw/nzakora-ibishoboka-mpaboneke-apostle-mignone-ku-gitaramo-cya-ambassadors.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)