Babisabye ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ubwo RFI yakoreraga ubukangurambaga bwa 'Sobanukirwa RFI 2025' mu Karere ka Karongi.
Ni ubukangurambaga bwatumiwemo abayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri aka Karere hagamijwe kubasobanurira serivisi iki kigo gitanga.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko hari igihe ibimenyetso bifatirwa mu turere twa kure bakabiha imodoka ngo ibijyane ikaba yagerayo itinze, asaba ubuyobozi bwa RFI ko habonetse drone zajya zikura ibimenyetso kure byatuma hatangwa serivisi mu buryo bwihuse.
Ati 'Twifuje ko bibaye ngombwa habaho drone yihutisha serivisi nk'uko hariho izihutisha amaraso, rero habaye hari drone ibimenyetso byajya bigera muri RFI bikiri bizima ku buryo byakoroshya mu gutanga serivisi ndetse no gufasha abaturage kubona ibimenyetso byabafasha mu butabera.''
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel, yavuze yungutse ibintu byinshi muri ubu bukangurambaga ku buryo agiye kubisangiza abaturage na bo bakarushaho kumenya ko iki kigo cyabafasha kubona ubutabera.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gisiza mu Murenge wa Rugabano, Uzarama Diane, we yasabye RFI kongera ubukangurambaga kuko serivisi nyinshi ifite abaturage batari bazizi, yongeraho ko bagiye kuzisobanurira abaturage kuko na bo bazisobanukiwe neza.
Ati ''Hari byinshi ntari nzi ko bakora nko gupima inyandiko n'uburozi, ni serivisi zizafasha abaturage bacu, rero natwe tugiye kugenda tuzisobanurire abaturage bazimenye.''
Umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yashimiye abayobozi ba Karongi ku bitekerezo byinshi batanze, abibutsa gusobanurira abaturage serivisi batanga kugira ngo barusheho kubagana.
Ati 'RFI mu rwego rwo kugira ngo ibashe gufasha ubutabera neza ni uko ikimenyetso cyose kibungwabungwa, ubutabera buhera ahabereye icyaha. Turabasaba ko umuntu wese ugeze ahabereye icyaha abanza kuhabungabunga, icyo gihe bizatuma icyo kimenyetso kidufasha mu gutanga ubutabera.''
Kugeza ubu RFI itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya 'alcohol' mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.
Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanyijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.






