Intumwa z'u Rwanda n'iza RDC ziherutse guhurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w'amasezerano y'ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri. Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye.
Makolo yavuze ko itsinda ry'u Rwanda ryari i Washington DC ryatunguwe ku munota wa nyuma n'icyemezo cya RDC cyo kudasinya.
Ati 'Itsinda ry'u Rwanda ryari i Washington DC muri iki Cyumweru ryari ryiteguye gusinya amasezerano y'ubufatanye mu by'ubukungu, azagirira inyungu igihugu cyacu n'akarere.'
'Twatunguwe n'icyemezo cyo ku munota wa nyuma cya RDC cyo kudasinya amasezerano, mu gihe hari umwuka mwiza mu gihe cy'ibiganiro ubwo ingingo zigize amasezerano zanozwaga, bigizwemo uruhare n'akazi gakomeye kakozwe n'umuhuza Massad Boulos ndetse na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika.'
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yagaragaje ko ayo masezerano mu by'ubukungu akubiyemo ubushake bwo gukorera hamwe hagati y'u Rwanda na RDC, ndetse ni igice cy'amasezerano y'amahoro y'ubuhuza bwa Amerika yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y'ibihugu byombi.
Mu mirongo migari yayo, harimo ko ibihugu byombi bifite ubushake n'umugambi wo gukurikiranira hamwe ubufatanye bugirira inyungu impande zombi, kongera ihuzabikorwa n'imishinga y'iterambere ry'ubukungu mpuzamahanga n'akarere, ndetse n'amahirwe yo gushora imari.
Inzego zirebwa muri ubu bufatanye harimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwa remezo, ingufu, iterambere ry'inganda, ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, ubuzima rusange no gucunga pariki z'igihugu.
Makolo yavuze ko usibye amasezerano y'ubukungu, RDC yongeye no kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro yasinywe n'impande zombi.
Ati 'Ku bijyanye n'amasezerano y'amahoro, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR ushyigikiwe na RDC, byagombaga gukurikirwa no gukuraho ingamba z'ubwirinzi ku ruhande rw'u Rwanda, RDC yanze iyo ngingo kugeza aho byizweho mu buryo bwihariye bikarangira byemejwe ku wa Gatatu mu nama ya Komite Ngenzuzi ihuriweho n'impande zombi.'
The Rwandan delegation in Washington DC this week was ready to sign the Regional Economic Integration Framework (REIF), which benefits both our countries and the region. We are puzzled by the DRC's last-minute decision not to sign the agreement, given the positive atmosphere ofâ¦
â" Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) October 4, 2025
Amakuru avuga ko RDC yasabaga ko kugira ngo urugendo rwo gusenya FDLR rutangire, bigomba kujyana no gukuraho ingamba z'ubwirinzi z'u Rwanda, ibintu binyuranyije n'ibiri mu masezerano.
Makolo yakomeje agira ati 'U Rwanda rwizeye aya masezerano y'amahoro ndetse n'uburyo bukoreshwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'umuhuza kandi rwizeye ko bizashyira amasezerano mu by'ubukungu agashyirwaho umukono. Umugambi w'amahoro ugomba gutanga umusaruro. Ni bwo buryo bwiza bwo ku ituze n'iterambere ry'ubukungu mu karere.'
