Umumyamakurukazi w'imikino ukunzwe na benshi mu Rwanda ukorera B&B Kigali FM, Clarisse Uwimana yashyizwe muri Komisiyo ya FERWAFA ishinzwe iterambere ry'umupira w'abagore.
Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yateranye ku wa 8 Ukwakira 2025 ishyiraho Komisiyo ziyigize.
Clarisse Uwimana, nibwo yashyizwe muri Komisiyo y'Iterambere ry'Umupira w'Amaguru w'Abagore nka "Member".
Uwimana Clarisse uretse kuba umunyamakuru, ni umutoza ufite Licence C-CAF ndetse yakinnye muri APR WFC ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye.
Yakoreye kandi ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, City Radio, RadioTV10.