Umuhanzi Olivia Mildred Namubiru uzwi nka Olisha M wo muri Uganda, yitabye Imana ku mugoroba w'ejo arimo ajya kwa muganga kubyara.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Uganda, yarimo ajya kwibaruka umwana we wa gatatu.
Mu mpeshyi ya 2024 yari yakoze ubukwe na Mutassim bari bafitanye abana babiri.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko uyu mubyeyi yitabye Imana ubwo yajyaga ku bitaro bya Mengo mu mujyi wa Kampala ku wa 24 Ukwakira 2025.
Yari azwi mu ndirimbo zirimo Ntono, Simanyi, Gwenjagala yakoranye na David Lutalo n'izindi.