Uwase Kelia, akaba umugore wa rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague yifurije umugabo we isabukuru nziza mu magambo meza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 Byiringiro Lague yizihije isabukuru y'imyaka 25.
Uyu rutahizamu akaba yabyukiye ku magambo meza amwifuriza ibyiza bituruka ku Mana.
Ati "ndagusengera ngo Imana iguhe umugisha mu byo ukeneye byose kugira ngo ubeho neza ufite amahoro atangwa n'Imana. Isabukuru nziza."
Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia nyuma y'igihe bakundana, bamaze kubyarana abana babiri, umuhungu n'umukobwa.
Byiringiro Lague yakiniye APR FC na Police FC akinira, yanakinnye hanze y'u Rwanda muri Sandvikens IF yo muri Sweden.