Umunyamabanga mushya wa APR FC, Rtd Col Vincent Mugisha yatangiye inshingano ze asura ikipe ku myitozo i Shyorongi, abasaba kwitwara neza batsinda Mukura VS.
Mu ntangiriro z'uku kwezi nibwo amakuru yagiye hanze ko Rtd Col Vincent Mugisha ari we munyamabanga mushya wa APR FC asimbura Lt Col Alphonse Muyango wari uw'agateganyo akaba yaranahagaritswe kuri izo nshingano.
Ejo hashize akaba yarasuye APR FC ku myitozo I Shyorongi, abona akanya ko kuganira n'abakinnyi ndetse abasaba kwitwara neza ku mukino w'umunsi wa Kane wa shampiyona bafitanye na Mukura VS ku munsi w'ejo ku Cyumweru.
Rtd Col Vincent Mugisha abaye umunyamabanga w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ifite ibikombe 23 bya shampiyona nyuma y'uko mu gisirikare yari umuyobozi mu Ngabo z'u Rwanda, RDF, ushinze guhuza abasivile n'abasirikare.
APR FC yaherukaga umunyamabanga mukuru, Masabo Michel wagiye kuri izi nshingano muri 2021 avaho muri 2023, gusa nubwo yari muri izi nshingano ntabwo yigeze akunda kugaragara cyane mu nshingano z'iyi kipe aho hari n'igihe yarwaye ajya kwivuza.