Police HC yanditse amateka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police HC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Handball, yaraye itsindiwe na FAP muri 1/4.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika ririmo kuba ku nshuro ya 46, ririmo kubera muri Maroc mu Mujyi wa Casablanca.

Police HC yari mu itsinda rimwe na Al Ahly na Zamalek zo mu Misiri, Red Star yo muri Côte d'Ivoire, JSK yo muri DRC na Mekele 70 yo muri Ethiopia.

Iri rushanwa ryatangiye tariki ya 10 Ukwakira, Police HC ikaba yarabashije kurenga itsinda igera muri 1/4 yandika amateka yo kuba ikipe yo mu Rwanda ibikoze bwa mbere.

Ejo muri 1/4 ikaba yarahuye na FAP yo muri Cameroon ariko ntiyabasha kugera muri 1/2.

Police HC yatangiye neza kuko igice cya mbere cyarangiye iyoboye n'ibitego 15-14.

Abasore ba Antoine bagowe n'igice cya kabiri bituma batsindwa umukino ku bitego 33-26.

Police HC nyuma yo gusezererwa ikaba igomba guhatanira umwanya 5-8.

Police HC yageze muri 1/4 cy'imikino Nyafurika



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12065

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)