Niyitegeka Gratien wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Papa Sava yahishuye ko yakunze abakinnyi babiri b'abanyarwanda bakina ruhago, ariko umwe muri bo ari we Tigana akaba ataragize amahirwe yo kumubona akina.
Ni mu kiganiro cy'umwihariko yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ajya afata umwanya agakurikira umupira n'ubwo kujya kuri Stade ari ibintu adakunda cyane ko aherukayo kera.
Agaruka ku bakinnyi babiri yakuze akunda yavuze ko ari Jimmy Gatete ndetse na Tigana atigeze abona akina.
Ati "nakunze abakinnyi babiri nubwo umwe ntigeze mubona, namubonye ubu ashaje mu biganiro ariko sinamubonye akina. Nakunze Jimmy Gatete nkunda n'undi witwaga Tigana ku buryo nigeze kuba mfite izo nkweto za Tigana."
Agaruka ku cyo yakundiye Jimmy Gatete, yavuze ko ibyo yakoze byivugira hakiyongeraho kuba yari umuturanyi we.
Ati "Jimmy Gatete yatujyanye mu Gikombe cy'Afurika, icyo gihe yari atuye Kimironko hafi y'aho nari ntuye, rero aza gukora ibintu bitigeze bikorwa n'abandi urumva yaje gukomereka umutwe aranatsinda urumva ni ishema, erega nta kindi umuntu akundira undi birenze ni iryo shema ry'igihugu. "
Agaruka kuri Tigana, yavuze ko yakwifuje kuba yaramubonye akina nubwo bitakunze, gusa ngo yamukundishijwe n'uko yumvaga bamwogeza.
Ati "numvaga bamwogeza bikandyohera nkumva ni umukinnyi mwiza ari muri Mukura, aje muri Rayon Sports nkumva ni byiza, nkumva nakwifuje kuba naramubonye akina."
Ubu ngo icyo abona ni ibiganiro akora n'imikino imwe n'imwe yakinnye ubu iri kuri YouTube.
Yanavuze ko kandi yanakunze abakinnyi barimo Ashraf Kadubiri, Sulaiman Mudeyi n'abandi.
Ku ikipe afana yirinze kugira byinshi atangaza avuga ko zose azishyigikira kuko na we abakunda ibyo akora ari abakunzi b'amakipe atandukanye.