Nyabihu: Polisi yamennye Litiro zirenga ibihumbi 10 z'inzoga zitujuje ubuziranenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzoga zamenwe zafatiwe mu ngo eshatu z'abaturage batuye mu Murenge wa Rugera, Akagari ka Mwambi mu Mudugudu wa Nyarutembe, mu isakwa ryakozwe tariki 3 Ukwakira 2025, ku masaha ashyira saa 04h30 kugeza saa 06h15' z'igitondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

Ati 'Mu bugenzuzi twakoze twafashe ndetse tumena inzoga z'inkorano zitemewe zingana na litiro 10.250, zikorwa hifashishijwe amazi yatetswe yabize, amajyani y'icyayi n'imisemburo ya Pakimaya na Angel. Ni ho duhera dusaba abantu benga izi nzoga kubicikaho kuko bibatera ibihombo harimo no gufungwa ku babifatiwemo bakanahamya ibyaha.'

Yakomeje avuga ko muri ubu bugenzuzi bwa Polisi n'inzego z'ibanze bafashe ibidobo 42 kimwe kijyamo litiro 250 byahise bijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugera.

SP Twajamahoro yaboneyeho kwibutsa abaturage ko izi nzoga z'inkorano zangiza ubuzima bwabo kuko nta suku ziba zifite, zikorwa mu bintu bitemewe birimo amajyane, imisemburo ikora amandazi, isukari, n'amatafari bahonda bakavangamo kugira ngo bihindure ibara.

Yanavuze ko abanywa izi nzoga ari bo usanga bishora mu bikorwa bibi byo gukubita no gukomeretsa iyo bamaze gusinada, gufata ku ngufu, intonganya mu miryango iyo bageze mu rugo.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba bose bengaga izi nzoga bahise batoroka, ndetse barimo gushakishwa.

Mu ngo eshatu hafatiwe Litiro zirenga ibiuhumbi 10 z'inzoga z'inkorano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-polisi-yamennye-litiro-zirenga-ibihumbi-10-z-inzoga-zitujuje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)