Uko Bamenya yatewe agahinda gakabije n'ubwamamare afite (VIDEO ) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa filime uri mu bagezweho muri iyi minsi, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, yavuze ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima ari ubwamamare afite.

Bamenya akaba nyiri filime y'uruhererekane ya Bamenya akinamo ari ko yitwa, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yibukije ibyamamare bigenzi bye kumenya ko nta gahora gahanze, ibyo bafite uyu munsi ngo bagire ngo bazabihorana ahubwo bashake n'ikindi cyabinjiriza.

Aha niho yahise avuga ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima bwe ari ubwamamare afite kuko yigeze kuburwarana agahinda gakabije.

Ati "njyewe ikintu kintera ubwoba mu buzima bwanjye ni ubwamamare mfite. Bwigeze gutuma ndwara agahinda gakabije ndimo mbona ibihumbi 500 ku munsi by'abarebye ibyo nkora (views)."

"Nibwo bwa mbere nari ngize agahinda gakabije, naribajije nti ko ndi kuri kano gasongero k'agasozi, hazakurikiraho iki ku kandi gasozi nzahagararaho? Kugira ngo nzajye ku kandi gasozi biransaba guca mu kabande kugira ngo njye ku kandi gasongero."

Bamenya ngo yatekerezaga ko ashobora kumanuka yagera hasi mu kabande kurira undi musozi bikanga akaremba kurushaho, byatumye arwara icyumweru cyose agahinda gakabije.

Bamenya yavuze uko ubwamamare bwamuteye agahinda gakabije



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12078

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)