Tuzabaha imbabazi - Umutoza wa APR FC yavuze ukuri ku cyo Sy na Dauda bazize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yavuze ko Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda impamvu bahanwe ari imyitwarire itari myiza yo gusohoka mu mwiherero bari mu Misiri, gusa ngo bazabaha imbabazi nubwo bagomba kwihanangirizwa.

Tariki ya 10 Ukwakira 2025, APR FC nibwo yasohoye itangazo rihagarika abakinnyi bayo, Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo bari mu Misiri muri CAF Champions League. Ubuyobozi bwavuze ko barenze ku mabwiriza y'umutoza n'ubuyobozi, bikaba byatumye bananirwa gukina umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC.

Umutoza Adel aganira n'itangazamakuru yavuze aba bakinnyi bagombaga guhanwa kuko barenze ku mabwiriza agenga ikipe.

Ati 'Murabizi, hari amategeko yo mu ikipe buri wese aba agomba kubaha. Birashoboka ko hari bamwe batazi ko APR FC ikora nk'igisirikare. Basohotse hanze mbere y'umukino, rero bagombaga guhanwa. Nanjye nshyigikira imyitwarire myiza."

Yavuze ko bazabaha imbaba ariko bakaba bagomba kwihanangirizwa.

Ati "Twakemuye ikibazo, tuzabaha imbabazi ariko bagomba kwihanangirizwa."

"Sy ntabwo ahari, ari mu Ikipe y'Igihugu aho yanitabira Coupe Arabe, rero azaza mu byumweru bibiri biri imbere."

"Dauda agomba kumenya ko utakina muri APR utitwara neza."

Yakomeje avuga ko bagomba kumenya ko gukina muri APR FC ugomba kuba ufite ikinyabupfura cya gisirikare.

"Gusohoka mu mwiherero mbere bituma utita ku mukino cyane nk'uko bikwiye, kandi ntabwo nabyihanganira. Tuzababarira. Ubutaha tuzaganira na bo nubwo batabyumva. Ntibazi ko muri APR ugomba kugira ikinyabupfura cya gisirikare."

Mamadou Sy na Dauda bahagaritswe muri APR FC iminsi 30 mu gihe barimo gukora iperereza kugira ngo hafatwe ikindi cyemezo.

Dauda ari mu bihano
Sy ntabwo aragera mu Rwanda azaza mu byumweru bibiri, na we ari mu bihano
Taleb Abderrahim yavuze ko bazahabwa imbabazi ariki bakihanangirizwa



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12077

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)