Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC 3-1, abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, PavelhNdzila we avuga n'ikinyarwanda.
Ni nyuma y'uko bari bamaze iminsi batitwara neza muri Shampiyona y'uyu mwaka.
Ibitego bya Bigirimana Abedi, Tambwe Gloire na Aziz Basane byafashije Rayon Sports gutsinda ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona.
Nyuma y'uyu mukino, Bigirimana Abedi na Ndayishimiye Richard babwiye ISIMBI ko bari bakumbuye intsinzi.
Richard yagize ati "ndishimye cyane ibintu bimeze neza."
Bigirimana Abedi yavuze ko bitari byoroshye. Ati "ntabwo byari byoroshye ariko amanota atatu arabonetse."
Yakomeje agira ati "twari dukumbuye intsinzi cyane." Ndayishimiye Richard na we yahise yungamo ati "twari dukumbuye intsinzi."
Mu byishimo byinshi, umunyezamu Pavelh Ndzila yavuze mu Kinyarwanda ko yishimye.
Ati "meze neza, amakuru ni meza, amanota 3 arabonetse."
Tambwe Gloire yafunguye amazamu yavuze ko icyabafashije ari ukumva no gushyira mu bikora ibyo umutoza yababwiye.
Ati "nta kindi ni ugukuriza amabwiriza y'umutoza, tukumva ibyo yadusabye nicyo cyadufashije."
Abakinnyi ba Rayon Sports bakaba basabye abakunzi b'iyi kipe gukomeza kuza ari benshi gushyigikira ikipe ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.