Gusa igiciro cy'ibirayi ku isoko gikunze guhindagurika ahanini bitewe n'imbogamizi zikunze kugaragazwa n'abahinzi babihinga zirimo ko imbuto zabyo zabuze, akaba ari yo mpamvu ibiciro bikunze kwiyongera cyane.
Nyuma yo kubona iryo hindagurika ku biciro by'ibirayi, Mukamusoni Philomène, wari usanzwe akora ubucuruzi busanzwe, yahisemo kujya mu buhinzi bwabyo ariko ahereye ku gutubura imbuto zabyo kugira ngo abahinzi babashe kubona izo bakeneye.
Uyu mubyeyi ukorera ibi bikorwa byo gutubura mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, agaragaza ko icyo gitekerezo cyo gutubura imbuto z'ibirayi yakigiranye n'umugabo we, Ndagijimana Anastase, bareba icyakomeza kubateza imbere ndetse kikanafasha n'abaturage muri rusange.
Ati 'Njyewe n'umutware wanjye twatekereje umushinga ushobora kudufasha gukomeza kwiteza imbere ariko tunateza imbere abaturage, dusanga ari ugushora mu bijyanye n'ibirayi ariko tukabijyamo mu rwego rwo gutubura imbuto zabyo.'
Nyuma yaho bateguye umushinga neza, bawushyikiriza CDAT, kugira ngo ibahe inkunga nyunganizi kuko n'ubundi bari baranatangiye kubishyira mu bikorwa, nyuma baza kwemererwa iyo nkunga akaba ari byo byabafashije gutangira neza.
Umushinga wa CDAT, ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.
Binyuze mu nkunga nyunganizi, umushinga wa Mukamusoni wo gutubura imbuto z'ibirayi watwaye agera kuri 203.804.500 Frw, CDAT yatanze agera kuri 70.000.000 Frw, mu gihe asigaye agera kuri miliyoni 133.804.500 Frw yishyuwe na Mukamusoni.
CDAT yafashije Mukamusoni kumwubakira 'screenhouse', akaba ari uburyo bumwe bwo gutubura imbuto bukorerwa ahantu harinzwe kandi hizewe, hakaba hafite akamaro ko kurinda indwara ndetse no kwirinda udukoko dushobora kwangiza ibihingwa mu mirima.
Ndagijimana agaragaza ko ingemwe bakuramo imbuto z'ibirayi zose bazikura muri Laboratwari y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB.
Ati 'Mbere na mbere kugira ngo tugere kuri iki cyiciro mwasanze turiho, izi ngemwe tuzikura muri laboratwari ya RAB zitwa 'plantlet' ariko ziba zujuje ubuzirange kubera ko ziba zarakozweho ubushakashatsi.'
Yakomeje avuga ko iyo izo 'plantlet' bamaze kuzizana bahita bazishyira mu nzu zabugenewe ari zo 'screenhouse' bakazitera nyuma hakazeramo uturayi duto 'mini-tubers', aho bahita batugurisha abatujyana nk'imbuto z'ibirayi.
Ati 'Ubwo burayi butoya rero iyo busaruwe ahangaha tubugirisha n'abatujyana mu mirima minini.'
Utwo turayi duto iyo tumaze kugurishwa tujyanwa guterwa mu murima ariko icyo gihe tuba ari imbuto yitwa 'Imbuto fatizo', nyuma yaho byongera guhingwa mu murima bikavamo 'Imbuto shingiro'. Iyo mbuto noneho ni yo ihabwa abahinzi bahinga ibirayi bakayihinga nyuma ikazoherezwa ku isoko.
Mukamusoni agaragaza ko ku nshuro ya mbere basaruraga imbuto, umwaka ushize basaruyemo izigera ku bihumbi 320 zibinjiriza akayabo.
Ati 'Ubundi ku mwaka dusarura imbuto zigera ku bihumbi 320, tukaba twarakuyemo agera kuri miliyoni 47 Frw.'
Yakomeje avuga ko intego bafite ari ukongera umusaruro kubera ko abifuza izi mbuto bakomeza kwiyongera uko bwije n'uko bukeye.
Ati 'Mu ntego tugira harimo ko byibura imbuto imwe ishobora kweraho uturayi dutanu, gusa dushobora kurenga cyangwa bikagabanuka ikindi kandi akarayi kamwe tukagurisha 150.'
Kugeza ubu bafite ingemwe ibihumbi 80 bakaba biteze kuzasaruramo imbuto ibihumbi 400 ku buryo bashobora kurenza amafaranga agera kuri miliyoni 60 Frw.
Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri CDAT, Mugambira Bonfils, yavuze ko uyu mushinga wo gutubura wa Mukamusoni uje ari amahirwe akomeye ku bahinzi bari basanzwe bakora ubuhinzi bw'ibirayi kubera ko bazajya babasha kubona imbuto z'ibirayi ku buryo biboroheye.
Ati 'Kuba yarabizanye hano ni amahirwe kuko hano mu Ntara y'Amajyepfo hari ahantu hakorerwa ubuhinzi bw'ibirayi muri Nyamagabe na Nyaruguru bizaboroherera kugira ngo babashe kubona imbuto bakoresha bahinga ibirayi.'
CDAT iteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.
Imaze gufasha imishinga igera kuri 244 yujuje ibisabwa mu gihugu hose aho yemerewe inkunga y'arenga miliyari 8,6 Frw.



