Iki gihugu kandi cyagaragaje ko Qatar ikwiye gushimirwa uruhare ikomeje kugira mu guhuza impande zihanganye hirya no hino ku Isi, gisaba ko amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati akemurwa hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga no mu kwimakaza amahoro.
Nyuma y'igitutu cy'amahanga, Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 29 Nzeri 2025, yavuganye na mugenzi we wa Qatar ku murongo wa telefoni, amusaba imbabazi, amumenyesha kandi ko igihugu cye kitazongera kurasa i Doha.
U Rwanda rwasabye ko hafatwa ingamba zatuma umuhuza nka Qatar atongera kugabwaho ibitero. Tariki ya 29 Nzeri, Perezida Donald Trump wa Amerika, yasohoye iteka ryemerera igihugu cye gutabara Qatar mu gihe yakongera kugabwaho igitero nk'iki, kuko kizafatwa nk'ikibangamira inyungu z'ibihugu byombi.
Ubutumwa bw'u Rwanda bugaragaza uko rushyigikiye rwemye amahame shingiro mpuzamahanga agenga ibihugu bigize Umuryango w'Abibumbye, arimo kudatera ikindi gihugu, kubaha ubusugire bwacyo no gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.
Ni ubutumwa bushimangira amahame iki gihugu kimaze igihe kirekire kigenderaho, arimo kutagira uruhande kibogamiraho mu ziri makimbirane. Urugero rufatika ni urw'imyanzuro myinshi yatowe mu Muryango w'Abibumbye, kigahitamo kwifata ariko kinakangurira abari mu makimbirane kuyakemura ku neza y'abasivili.
Ubunyangamugayo bw'u Rwanda
Ubutumwa bw'u Rwanda ku gitero cya Israel kuri Qatar bugaragaza ko rwahisemo kuba inyangamugayo muri politiki mpuzamahanga. Iyo ruvuga ku makimbirane, rushingira ku cyo amategeko mpuzamahanga ateganya, nta guca ku ruhande.
Ibi bigira umumaro ukomeye muri dipolomasi kuko kutabogama birufasha kubana neza n'impande ziri mu makimbirane. Nubwo rwamaganye igitero cya Israel, bisanzwe ari inshuti, kandi runafitanye umubano mwiza na Qatar.
U Rwanda rwanyuze mu bihe by'umwijima bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rwongera kwiyubaka, ruba icyitegererezo mu iterambere ryihuse no mu mikorere myiza y'inzego zitandukanye zirimo urw'umutekano.
Mu bituma u Rwanda ruba icyitegererezo harimo kugendera ku mategeko, yaba ay'imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Kutabogama mu bihe by'amakimbirane birufasha gukomeza kubungabunga ibigwi rwubatse mu myaka 31 ishize.
Ubutumwa bw'u Rwanda ku gitero cya Israel i Doha bushimangira ko ruzakomeza kwamagana imyitwarire idindiza gahunda y'amahoro no gushyigikira abahuza bakora ubutaruhuka kugira ngo intambara zikomeje gutikiriramo ubuzima bw'abatuye Isi zihagarare.

U Rwanda ruzirikana abababaye
Ingabo za Israel ziri kugaba ibitero bikomeye muri Gaza kuva mu Ukwakira 2023, ubwo Hamas yicaga Abisirayeli barenga 1100, ikanashimuta abarenga 250.
Minisiteri y'Ubuzima yo muri Gaza ivuga ko kuva icyo gihe, abarenga ibihumbi 66 bamaze gupfira muri ibi bitero, abandi barenga ibihumbi 168 bakomeretse, mu gihe miliyoni 1,9 bahunze ibice bari batuyemo, bajya ahatekanye.
Mu Ukwakira 2023, u Rwanda rwoherereje abo muri Gaza toni 16 z'imfashanyo irimo ibiribwa n'imiti, rubinyujije mu muryango w'ubugiraneza bw'ubwami bwa Jordanie.
Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda rwohereje izindi toni 19, muri Gicurasi 2025 rwohereza toni 20, rwohereza izindi toni 20 muri Nyakanga, rushimangira ko ruzakomeza gushyigikira gahunda mpuzamahanga y'ubutabazi.
Ibi bikorwa bigaragaza uburyo inzirakarengane z'abasivili ziri ku mutima w'u Rwanda, ikaba ari yo mpamvu rushyigikiye ko ibi bitero bihagarara kugira ngo amakimbirane akemuke binyuze mu nzira y'amahoro.
Mu Nteko Rusange ya Loni yateranye tariki ya 12 Nzeri, u Rwanda rwatoye umwanzuro ushyigikira ko Palestine igira ubwigenge, kuko ari bwo buryo bwatuma intambara yo muri Gaza ihagarara burundu. Uyu mwanzuro watowe n'ibindi bihugu 141.