Umuherwekazi ukomoka muri Uganda uba muri Afurika y'Epfo, Zari Hassan yavuze ko akeneye imodoka nshya ya 'Range Rover' kuko indi yangirikiye mu mpanuka yakoze.
Mu minsi yashize nibwo hakwirakwiye amakuru ko Zari Hassan ko yakoze impanuka ikomeye cyane.
Uyu mugore wabyaranye na Diamond Platnumz yemeje aya makuru ko yakoze impanuka iba yaranatwaye ubuzima bwe.
Yashyize hanze imodoka ye ya Range Rover yangiritse uruhande rw'imbere aho umushoferi yicara ariko akaba ashima Imana ko ameze neza.
Mu magambo ye yagize ati "nkeneye Range Rover nshya".
Zari Hassan yakoze impanuka mu minsi ishize