Byiringiro Lague yavuze ko ntacyo Police FC yari gukora ngo ibatsinde, ko ruriya ari rwo rwego rwayo ahubwo yitegure ijye kwipima na Gasogi United.
Ni nyuma y'umukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa Shampiyona ya 2025-26 Police FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0 cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane.
Nyuma y'uyu mukino, Lague yabwiye umunyamakuru wa ISIMBI ati "usuhuze Aba-Rayon, ubasuhuze kuko barishimye."
Ubwo umunyamakuru yari amubajije uko bishimye kandi babatsinze, yavuze ko ari rwo rwego ahuhwo bitegure kwipima na Gasogi United.
Ati "ni rwo rwego. Bitegure kwipima na Gasogi United."
Rayon Sports izakina na Gasogi United ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira mu mukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Police FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.