Yabitangarije mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy'umuryango cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye".
Mu bikorwa byakozwe muri iki cyumweru harimo ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kurwanya inda ziterwa abangavu, kurinda abana guta amashuri, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwigisha no guseseranya imiryango yabanaga itarasezeranye imbere y'amategeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko binyuze mu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru bashoboye gusezeranya imiryango 91 naho indi 325 yari ibanye mu makimbirane ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyavamo.
Sibomana Bosco wo mu Murenge wa Ruharambuga wasezeranye imbere y'amategeko na Nyiraneza Rahab bamaze imyaka 30 babana mu buryo budakurikije amategeko yashimiye ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda yo gusereranyiriza abantu benshi icyarimwe avuga ko bari barabuze ubushobozi.
Nyirandayambaje Enatha wasezeranye na Mageza Andre bamaze imyaka 35 babana yabwiye IGIHE ko impamvu bamaze iyi myaka yose babana badasezeranye ari uko bari batarabyiyumvamo.
Ati "Inshuti z'umuryango mu minsi ishize zaraje ziratuganiriza, tubona ko ibyo turimo bidakwiye dufata icyemezo cyo gusezerana uyu munsi. Iyo mumaze gusezerana imbere y'amategeko musigara mutahiriza umugozi umwe".
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye imiryango yasezeranye imbere y'amategeko ayisaba gutanga urugero rwiza mu baturanyi bayo.
Ati 'Ni amahirwe ko ubu mwemewe imbere y'amategeko. Iyo umugabo n'umugore baba badasezeranye nta cyizere baba bafitanye hagati yabo niho ujya kumva ukumva imiryango irasenyutse kandi umugore nta kimurengera afite'.
Minisitiri Uwimana yavuze ko hari abagabo bamubwiye ko mu mpamvu zituma bagenzi babo badasezerana imbere y'amategeko harimo ubukene, kubura inkwano no kubanza kureba niba umugore babana atari isasu avuga ko izi mpamvu ari urwitwazo.
Minisiteri Uwimana yasabye Abanyarwanda kubana neza n'abo bashakanye kubera ko iyo imiryango ifitanye amakimbirane iba ifite ibyago byo kubyara abana bazagira ingo zirimo amakimbirane.
Icyumweru cy'umuryango gisize imiryango 91 yo mu Ntara y'Iburengerazuba yabanaga itaraseranye imbere y'amategeko isezeranye naho imiryango 325 yari ibanye mu makimbirane ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyavamo.





