Isimbi Model yahawe imodoka nziza ihenze n'umugabo we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli Isimbi Model yatunguwe n'umugabo we amuha impano y'imodoka yo mu bwoko bwa 'Range Rover Velar'.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Isimbi Model yasangije abamukurikira amafoto agaragaza imodoka yahawe n'umugabo we, ashimira umugabo we mu magambo yuje imitoma.

Yagize ati "Imana yongeye irabikora, mugabo wanjye nkunda cyane, ese navuga iki? Ndagushimiye cyane bivuye ku ndiba y'umutima wanjye, ndabizi ko buribkimwe cyawe ari icyanjye ariko nkaho ibyo bidahagiye, ushyira inseko mu isura yanjye."

Yakomeje agaragaza ko iyi modoka yayikunze kuva yayibona, agaragaza ko byari inzozi ze gutunga iyi modoka.

Yagize ati "Muri macye ni umugisha, nari naratwawe n'iyi modoka ya Range Rover Velar kuva ku munsi wambere nyibona, byasaga nk'aho atari ibyanyabyo nabonaga ari inzozi cyangwa icyifuza ariko ubu zahindutse impamo."

Isimbi Model kandi yashimiye umugabo we uburyo amwitaho, ndetse amubwira ko amukunda.

Ati "Mukuri wakoze bitari ukuba wanguriye imodoka nshya, ahubwo uburyo unyitaho, Imana ikomeze ihe imigisha ibikorwa by'amaboko yawe, ndasaba Imana ku guha kubaho kugeza umusatsi uhindutse imvi. Ndagukunda."

Isimbi Model yatunguwe n'umugabo we amuha imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover
Imodoka Isimbi Model yahawe

Sulaiman RUKUNDO / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11975

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)