Igitego kimwe cya Police FC cyatsinzwe na Nsabimana Eric Zidane cyahesheje intsinzi Police FC amanota atatu mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 2 wa 2025-26.
Rayon Sports ikaba yari yakiriye Police FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri aho kitakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yarimo yitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yakinnye na Singida.
Umukino w'umunsi wa mbere Rayon Sports yatsinze Kiyovu mu gihe Police FC yatsinze Rutsiro FC.
Police FC yatangiye umukino isatira ishaka igitego hakiri kare ndetse mu minota itanu ya mbere iba yakibonye cy'umutwe cya Lague ku mupira wari uhinduwe na Bacca ariko awukubita igiti cy'izamu.
Police FC yakomeje gushaka igitego, ku munota wa 23 yabonye koruneri yatewe na Lague ayiha Kilongozi wahise amusubiza maze Lague ahindura imbere y'izamu Pavelh Ndzila awukuraho ntiwavaho neza maze Nsabimana Eric Zidane ahita atsindira Police FC igitego cya mbere.
Ku munota wa 30 Police FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira Lague yaha Bacca agasigara arebana n'umunyezamu Pavelh Ndzila ariko yatera mu izamu ugakubita igiti cy'izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Police FC mu gice cya kabiri yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko biragorana ku kibona.
Ni nako Rayon Sports yashatse uko yishyura iki gitego inakora impinduka Aziz Basane, Ishimwe Fiston, Harerimana Abdelaziz binjiyemo havamo Sefu, Kitoga na Habimana Yves.
Gusa izi mpinduka ntacyonzayifashije kuko umukino warangiye ari 1-0.