Uyu mworozi wo mu Murenge wa Maraba, Akagari ka Kanyinya, Umudugudu wa Kayeye, avuga ko yatangiye korora ingurube mu 2015, ariko mu buryo bwa gakondo.
Mu myaka irindwi yamaze yorora ntabwo byihutaga, ariko ageze mu 2022 abona amahurugwa ya World Vision Rwanda binyuze mu Mushinga w'Iterambere wa Maraba ndetse na DUHAMIC ADRI, maze aravugurura atangira korora bya kijyambere anayoboka ikoranabuhanga ryo guteza intanga.
Bizimana avuga ko yaje gutungurwa n'uburyo ingurube ya kijyambere itarya ibiryo byinshi, aho ubu izo afite azigaburira ibilo bibiri ku munsi gusa kuri buri imwe, kandi acyorora bya gakondo yarahendwaga n'ibiryo, ntabone umusaruro.
Ati ''Ku munsi, imwe irya ibilo bibiri kandi ari ingurube imaze gukura rwose, urubye ntabwo irushya. Mu by'ukuri, korora ingurube harimo inyungu.''
Bizimana yakomeje avuga ko ibyo kubangurira ku mfizi atakibibamo, ahubwo asigaye atumiza intanga zikazanwa n'utudege tutagira abapiloti (drone) tukazimusangisha aho atuye.
Ati ''Iyo ingurube yarinze ndabimenya, nkajya gukoresha komande y'intanga ku mukozi ubishinzwe ku murenge, intanga zanjye zikazanwa na 'drone', nkajya kuzifata ku murenge, noneho nkaha umuveterineri udukurikirana akazinterera ingurube.''
Yakomeje avuga ko iyo ingurube yabyaye, ikibwana kimwe aba akigurisha ibihumbi 50 Frw ndetse ubu inkuru muri zo imaze kubyara inshuro eshanu.
Bizimana ahamya ko nyuma yo kuyoboka ubu bworozi buteye imbere, yazamuye imibereho, aho ubu yaguze inka ya kijyambere, avugurura inzu ye ayishyiramo isima, ndetse ngo byamuhesheje ubushobozi bwo kugura indi nzu ku isantere y'iwabo yaguranye n'akabari karimo, ubu akaba ari n'umucuruzi.
Avuga ko ubu atunze ingurube zirenze imwe, aho inkuru muri zo bamugereka ibihumbi 800 Frw, akagira inama n'abandi borozi b'ingurube kutadatakaza igihe mu bworozi bwa gakondo budafite intego, ahubwo bakayoboka ubworozi buteye imbere kandi butanga umusaruro.




