Ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragazaga ibigomba gushyirwamo imbaraga ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego, yavuze ko hazashyirwa imbaraga muri gahunda zigamije kongera umusaruro ndetse no gufasha abahinzi kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.
Mu 2024 ubuhinzi bwari bugize 25% by'umusaruro mbumbe w'igihugu hakaba hifuzwa ko uwo musaruro wongerwaho 50% mu 2029.
Minisitiri Dr. Nsengiyuma Justin yagaragaje ko ubuhinzi ari inking ya mwamba mu iterambere ry'igihugu ari na yo mpamvu bukwiye gushyirwamo imbaraga.
Ati 'Nk'uko twese tubizi, mu gihugu cyacu, ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu kugera ku iterambere ry'ubukungu burambye. Ubuhinzi bugira kandi uruhare rwihariye mu izamuka ry'imibereho myiza y'abaturage.'
Yavuze ko kuba abantu babayeho neza bigaragarira mu nzego zitandukanye ariko zose ziruzuzanya. Izo nzego zirimo ubuzima, uburezi, imiturire, kubona imirimo ibyara inyungu, kubona serivisi z'ibanze, ndetse n'urwego rw'amafaranga umuntu yinjiza (income).
Yasobanuye ko muri gahunda y'Igihugu cyacu yo kwihutisha Iterambere (NST2), mu rwego rw'imibereho myiza, ikigamijwe ari ukugeza ku Banyarwanda bose ubuzima bwiza n'ubushobozi bwo gukora, kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo, bityo bagatanga umusanzu wabo mu iterambere rirambye ry'Igihugu.
Ati 'Mu rwego rw'ubuhinzi, ikigamijwe ni ugukomeza kuzamura ikigero cyo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye. Kizava kuri 79,6% mu 2024 kikagera ku 100% muri 2029.'
Uruhare rw'ubuhinzi n'ubworozi hamwe n'urw'izindi nzego zitandukanye z'ubukungu rwafashije kuzamura umusaruro mbumbe ku muturage wavuye ku madorali 754 yariho mu 2017 ugera ku madorari 1.040 mu 2024.
Ni mu gihe agaciro k'ibyatunganyirijwe mu nganda bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, kavuye kuri 369Frw mu 2017, kagera kuri Miliyari 1000 Frw mu 2024.
Ubuhinzi kandi butanga akazi ku kigero cya 55% mu bice by'icyaro na 12% mu mijyi mu gihe abahinga bagamije isoko mu 2025 bari ku kigero cya 48% mu gihe hafi 70% y'Abanyarwanda batunzwe nabwo,
Ibizashyirwamo imbaraga
Kubera akamaro k'ubuhinzi n'ubworozi mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza, aho hafi 70% y'Abanyarwanda batunzwe nabwo, Guverinoma yakomeje kugenda izamura ingengo y'imari igenera uru rwego.
Minisitiri w'Intebe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.
Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by'ikiguzi cy'ibikoresho nk'imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.
Yanagaragaje kandi ko hashyizwe imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbuto z'indobanure mu Rwanda mu kugabanya ikiguzi byatwaraga zitumijwe mu mahanga.
Ku bijyanye no gukoresha ifumbire mvaruganda, ubu bigeze ku gukoresha ibiro 73,1 kuri hegitari mu gihe byitezweho kizagera ku biro 94,6 mu 2029 bikazafasha kongera umusaruro.
Minisitiri Nsengiyumva kandi yagaragaje ko mu gufasha urwego rw'ubuhinzi, hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera imari ishorwa muri uru rwego aho kugeza ubu 6% by'inguzanyo zitangwa ari zo zijya mu buhinzi bikaba byifuzwa ko nibura byagera kuri 10% mu 2029.
Yashimangiye kandi ko abahinzi bashishikarizwa gukomeza kwishingira ibihingwa byabo kuko birinda ibihombo bya hato na hato.
Kuva gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo yatangizwa, Leta imaze gushoramo agera kuri miliyari 5 Frw mu gihe ibigo by'imari byashumbushije abahinzi agera kuri miliyari 7,1 Frw.
Muri iyo gahunda abahinzi bangana 307.593, aborozi ni 56.761. Ibihingwa byishngirwa birimo umuceri, ibigori, ibirayi, ibishyimbo, soya, imyumbati, imiteja n'urusenda.
Dr. Nsengiyumva ati 'Ibigo by'ubwishingizi turabishishikariza ko byajya byihutisha iyo gahunda yo gushumbusha abahinzi kuko hari aho byagaragaye ko bitinda.'
U Rwanda rufite ubushobozi bwo guhunika ibinyampeke bingana na toni 318.000 buvuye kuri 240.000 bikaba buzagera kuri toni 420.000 muri 2029.
U Rwanda kandi rufite gahunda yo kongera umusaruro w'ubworozi nk'aho umukamo w'amata y'inka witezweko uzava kuri litiro 1.092.430.000 bikazagera kuri 1.300.000.000 ku mwaka mu 2029.
Umusaruro w'amafi wari toni 28.000 muri 2017, ugera kuri 48.000 mu 2024 bikaba byitezwe ko uzagera ku 77.000.
Ku bijyanye n'amagi umusaruro uzagera nibura kuri toni 21.000 mu 2029, uvuye kuri 17.000 mu 2024.

