Paplay ntiyicuza gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman Paplay, yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Rayon Sports ku giti cye cyari cyiza.

Ni nyuma y'umwaka umwe yakiniye Rayon Sports ariko ntagiriremo ibihe byiza.

Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino wa 2025-26 utangira yahise yerekeza muri Kiyovu Sports.

Paplay akaba yavuze ko aticuza kuva muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru ko abona ari umwanzuro mwiza.

Ati "Kuri njye navuga ko ari umwanzuro mwiza. Kuri njye navuga ko nta kibazo bigendanye n'umwanzuro wafashwe."

Yavuze ko yiteguye gukora cyane akongera akagaruka mu bihe bye byiza abantu bamumenyemo.

Rukundo Abdul Rahman ni umukinnyi ukomoka mu Burundi yamenyekanye mu Rwanda ubwo yari mu Magaju FC, aza kuyavamo muri 2024 ajya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe muri ibiri yari yayisinyiye ahita ajya muri Kiyovu arimo uyu munsi.

Paplay avuga ko kuva muri Rayon Sports ari umwanzuro mwiza



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12094

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)