Nyuma yo guhagarikwa muri APR FC, bwa mbere Dauda yagize icyo avuga, icyo abafana bamusabye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati muri APR FC, nyuma yo guhagarikwa muri iyi kipe, yavuze ko nta kintu na kimwe cyamuhagarika gukora imyitozo.

Tariki ya 10 Ukwakira nibwo hasohotse itangazo rya APR FC rihagarika iminsi 30 Seidu Yussif Dauda na Mamadou Sy kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari mu Misiri gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura wa CAF Champions League bituma batawukina.

Nyuma yo guhagarikwa, Dauda akaba yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ifoto yambaye umwambaro wa APR FC.

Yarimo akora imyitozo ahantu hamaze nko mu cyaro, iyi foto yaherekejwe n'amagambo agira ati "nta kintu cyakaguhagarika gukora imyitozo. Ntagucika intege. "

Iyo usomye byinshi mu bitekerezo byatanzweho, abakunzi ba APR FC bibukije uyu mukinnyi ko ntacyo yageraho mu gihe adafite ikinyabupfura cyiza.

Bamubwiye ko ari umukinnyi mwiza bakunda ariko na none APR FC ari ikipe igendera ku kinyabufura.

Gusa hari n'abamubwiye ko bamuzi neza, imyitwarire ye bayizi n'icyo amariye APR rero adakwiye gucibwa intege n'inyugu z'abantu ku giti cyabo.

Seidu Yussif Dauda yinjiye muri APR FC 2024 avuye iwabo muri Ghana amaze gutwarana igikombe na Smartex, ubu ari ku mwaka we wa kabiri muri APR FC.

Nothing should stop you from training ✊
Never give up. pic.twitter.com/9PyT7HonB0

â€" Dauda Seidu Yussif (@YussifDauda28) October 23, 2025

Dauda akomeje ibihano anakora imyitozo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12095

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)