Ukwezi k'Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukwakira 2025 ni ukwezi kwagiye kwandikwa mu mateka y'imibereho n'iterambere ry'abanyarwandakazi batandukanye mu myidagaduro. Ni ukwezi kwabaye nk'ikiraro cyerekanye uburyo abagore b'Abanyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga, ubushobozi n'ubudahangarwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu gihe gito cyane, abagore bane b'ibyamamare mu Rwanda berekanye imodoka nshya zihenze cyane, ibintu byashimishije benshi kandi bigatera abandi kwiyumvamo icyizere cy'uko 'kuba umugore' bitagomba kuba inzitizi mu rugendo rwo kugera ku nzozi ze.

Isimbi Model ku itariki ya 2 Ukwakira, Isimbi Model yatunguwe n'impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar yahawe n'umugabo we Shaul Hatzir. Iyi modoka ifatwa nk'imwe mu zo mu rwego rwo hejuru, igura nibura $62,000 (asaga miliyoni 89 Frw). Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bayivuzeho nk'ikimenyetso cy'urukundo rw'ukuri ndetse n'intsinzi y'umugore uzi icyo ashaka mu buzima.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar, iyi modoka ifatwa nk'imwe mu zo mu rwego rwo hejuru, igura nibura $62,000 (asaga miliyoni 89 Frw)

Ku wa 15 Ukwakira, Alliah Cool yifatanije n'abandi b'ibyamamare mu kwishimira intambwe nshya, ubwo yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen). Iyi modoka y'icyubahiro igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw, ikaba imenyerewe cyane mu byamamare byo ku isi nka Kim Kardashian, Cardi B n'abandi. Alliah yabaye urugero rw'umugore uharanira iterambere, uhuza impano, ubucuruzi n'imibereho y'umuryango we.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen), igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw

Tariki ya 18 Ukwakira, ni bwo Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63, model ya 2025). Ugenzuye ku masoko mpuzamahanga, iyi modoka igura miliyoni zisaga 359 Frw. Mutesi Jolly akomeje kwerekana urugero rw'umunyarwandakazi wiyubakiye izina ku rwego rw'igihugu n'uruhando mpuzamahanga, abinyujije mu bikorwa bye by'ubuyobozi, ubuvugizi no gukunda igihugu.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63, model ya 2025), igura miliyoni zisaga 359 Frw

Naho kuri 22 Ukwakira, umunyamideli Gloria Bugie nawe yaraye yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz Bluetec. Iyi modoka igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 28 Frw). Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rwo gukomeza kwigaragaza nk'umwe mu bakobwa bafite umurava wo kugera ku bintu bikomeye.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz Bluete, igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 28 Frw)

Ukwakira 2025 rero wagaragaje ko Abanyarwandakazi bari mu rugendo rwiza. Si abanyamideli gusa cyangwa abahanzikazi, ahubwo ni abanyarwandakazi bahagaze bemye, bazi icyo bashaka kandi bashobora kukigeraho. Aba bagore berekanye ko igihe kigeze ngo abagore b'u Rwanda babe mu murongo w'iterambere rihuriweho nabandi b'ibihugu bitandukanye, aho ibikorwa byivugira kurusha amagambo.



Source : https://kasukumedia.com/ukwezi-kukwakira-2025-kwabaye-ukwezi-kudasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)