OIF yohereje mu Rwanda abarimu 50 b'Igifaransa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abarimu bo mu bihugu 15 bitandukanye birimo ibyo muri Afurika n'ahandi ndetse abenshi ni ubwa mbere bari bakandagiye mu Rwanda.

Mu 2020 ni bwo gahunda yo kohereza abarimu b'Igifaransa mu bihugu binyamuryango bya OIF yatangiye ihera mu Rwanda.

Umuyobozi muri OIF ushinzwe ibijyanye no kwigisha no kumenyekanisha Igifaransa, Dr. Rennie Yotova, yabwiye RBA ko bashima umusaruro iyo gahunda imaze gutanga mu burezi bw'ururimi rw'Ifaransa mu Rwanda.

Ati 'Dushima cyane umusaruro uva muri iyi gahunda dufatanya haba twe, Minisiteri y'Uburezi n'ikigo REB dufatanya. Amakuru ava mu bayobozi, b'ibigo by'amashuri abarimu bakorana n'abakorerabushake bacu hamwe n'abanyeshuri atwereka umusaruro mwiza kandi ufatika.'

Dr. Rennie kandi yavuze ko kuba u Rwanda rufite indimi enye zemewe n'amategeko ari amahirwe y'iterambere by'umwihariko ku rubyiruko.

Ati 'Ndatekereza ko Igifaransa kigenda gitera imbere mu Rwanda kandi nanavuga ko u Rwanda ari urugero rwiza ku ikoreshwa ry'indimi nyinshi. Igifaransa ntigikwiye gusa kuba ururimi rwo mu ishuri kigomba kuba ururimi rufungura ejo hazaza mu rubyiruko. Gikwiye kuba kandi ururimi ruzabafasha guhanga udushya, gutangiza amishinga no kubona amahirwe mu Karere kandi u Rwanda rushobora kubikora.'

Pelphide Tokpo ukomoka muri Bénin yavuze ko yasanze uko u Rwanda baruvugaga nta makabyankuru arimo.

Ati 'Mu minsi ya mbere hano mu Rwanda navuga ko ibintu byose ari byiza. Nkomoka muri Bénin ariko nkiriyo ibyo numvaga bavuga ku Rwanda byose ni ko nabisanze. Bavugaga ko ari igihugu kikiyubaka, gikorana umuhate kandi kiri gutera imbere kandi ni ko nabibonye. Umujyi wa Kigali uracyeye cyane kandi n'abantu barubahana; ibintu utabona nko mu gihugu cyanjye.'

Anne Vergnes Lepogam ukomoka mu Bufaransa, na we wari ugeze mu Rwanda bwa mbere yavuze ko yasanze ari ahantu heza ho gukorera by'umwihariko ashima isuku ndetse n'uburyo Abanyarwanda bakira abantu neza n'urugwiro.

Guhunda ya OIF yo kohereza abalimu b'Igifaransa mu bihugu binyamuryango imaze kugezwa mu Rwanda, Ghana no muri Seychelles ndetse n'ibindi bihugu byatangiye kwandika gusaba kugezwemo iyo gahunda.

OIF yohereje mu Rwanda abarimu 50 b'Igifaransa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-yohereje-mu-rwanda-abarimu-50-b-igifaransa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)