Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare izwi nka 'Rwanda Vital Statistics Report' igaragaza ko mu 2024 havutse abana 417.972 na ho mu 2023 bari 373.260.
Imibare igaragaza ko Umunyarwandakazi abyara abana 3,6, ku rwego mpuzamahanga bakaba benshi ugereranyije n'impuzandengo mpuzamahanga ya 2,3.
Imibare y'ibarura rusange igaragaza ko abana umugore abyara mu Rwanda bagabanyutse mu myaka myinshi ishize kuko bari 4,0 mu 2012, bakaba 5,9 mu 2002, bavuye kuri 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.
Bimwe mu bihugu byo mu Karere nka Uganda aho umubyeyi abarirwa abana 4,2 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abarirwa 6,0 kimwe n'u Rwanda bituma urubyiruko ruba rwinshi ariko n'ababeshejweho n'abandi bakaba benshi kurushaho.
Urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 mu Rwanda ni 65,3% ndetse imibare y'abakeneye serivisi z'ubuvuzi, uburezi, akazi n'ibindi by'ibanze ikomeje kwiyongera.
Ingingo ishimishije ni uko abana benshi batangiye kwitabira amashuri kuva ku y'incuke kugeza mu yisumbuye. Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2023/24 abana bigaga mu mashuri y'inshuke (bafite hagati y'imyaka itatu n'itanu) bageze kuri 44,7% bavuye kuri 24,2% mu 2021/22.
Habariwemo abarengeje imyaka yo kwiga muri iki cyiciro, abana biga mu mashuri y'incuke bahita baba 59,5% bavuye kuri 53,1%.
Mu mashuri abanza abafite imyaka 6-11 bigamo ni 95,0% bavuye kuri 87,3% mu 2021/22 na ho habariwemo n'abayirengeje biga muri iki cyiciro bahita bagera kuri 148,2% bavuye kuri 141,5% mu 2021/22.
Icyiciro cy'amashuri abanza ni cyo kigaragaramo ubucucike ku rwego rwo hejuru kuko hari n'aho abanyeshuri barenga ku 110 mu ishuri rimwe. Ibi bituma hasubizwaho gahunda yo kwiga ingunga ebyiri ngo mwarimu ashobore gukurikirana abanyeshuri.
Bigaragazwa ko mu mashuri yose harimo intebe miliyoni 1,8 mu gihe abanyeshuri barenga miliyoni 4. Impuzandengo y'abicara ku ntebe imwe mu mashuri ya Leta kimwe n'afatanya na Leta binyuze mu masezerano ni batatu, mu gihe mu yigenga bibarwa ko bicara ari babiri.
Ibyumba by'amashuri bikomeje kuba bikeâ¦
Mu Karere ka Rubavu baherutse gutangaza ko hakenewe ibyumba by'amashuri bishya 1360 byafasha kugabanya ubucucike mu mashuri.
Ni ikibazo cyugarije uturere twose tw'igihugu nubwo Minisiteri y'Uburezi igira ibyo yubaka buri mwaka ariko bikaba agatonyanga mu nyanja.
Mu 2021/22 hari ibyumba by'amashuri 77.629 byigirwagamo bigera mu mwaka w'amashuri wa 2023/24 bigeze kuri 86.780. Impuzandengo y'abanyeshuri bicara mu cyumba cy'amashuri ni 52.
Magingo aya 29% by'abiga mu mashuri abanza bayasibiramo hakiyongeraho abarenga ibihumbi 350 bashya binjira mu mashuri buri mwaka bituma ibyumba by'amashuri biba bike, n'abarimu bakaba bake.
Kuri ubu hariho gahunda yo kubaka amashuri ageretse nibura gatatu kuko ari yo ashobora gutuma ku kibanza hajya ibyumba byinshi by'amashuri.
Abakeneye amacumbi biyongera ku bwinshiâ¦
Icyerekezo 2050 kigaragaza ko u Rwanda rukeneye amacumbi ahendutse ibihumbi 150 buri mwaka kuva mu 2020 kugira ngo abarenga miliyoni 22 bazaba barutuye bazabone aho kuba.
Magingo aya abatunze inzu zabo batuyemo mu Rwanda ni 72,4%, abarenga 21,3% barakodesha mu gihe 5,6% bacumbikiwe mu nzu z'abandi ku buntu.
Mu 2024, Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe miliyari 150$ kugira ngo haboneke amacumbi ahendutse Abanyarwanda bakeneye kugeza mu 2050.
U Rwanda rugaragaza ko hamaze kubakwa inzu zigurishwa kandi zihendutse binyuze mu bufasha bwa Leta zigera kuri 7.884 mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 1.405 muri icyo cyiciro.
Kugeza mu 2024, inzu 20.643 zubakiwe abantu bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe mu myaka itanu iri imbere hazubakwa 6.089.
Biteganyijwe ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe mu buryo bucucitse ku buryo abagera kuri 903 bazaba bari kuri kilometero kare imwe bavuye kuri 503 mu 2022.

Amavuriro arushaho kwiyongera
Gahunda ya Leta yo kunoza ubuvuzi kuva mu myaka mike ishize yagezweho kuko ubu ibigo nderabuzima bigera mu mirenge hose mu gihugu kuko birenga 520, mu gihe ibitaro bigeze kuri 57 mu gihugu, na ho amavuriro y'ibanze akaba 1280.
Ikibazo gisigara ku mubare w'abaganga bagomba gutanga serivisi z'ubuvuzi kuko ubu mu Rwanda hari umuganga umwe ku baturage 1000.
U Rwanda rwatangiye gahunda ya 4x4 (Kane Gukuba Kane) igamije gukuba kane umubare w'abaganga igihugu gifite kugeza mu 2028 ku buryo abaturage 1000 bazaba bitabwaho n'abaganga bane. Iyi gahunda izashorwamo arenga miliyoni 395$.

Ubuhinzi n'ingendo mu kagaâ¦
Ubwiyongere bw'abaturage ku ruhande rumwe ni bwiza kuko igihugu kiba kibona abagikorera uko ibihe bizajya biha ibindi.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2050, umubare w'Abanyarwanda uzava kuri miliyoni zirenga gato 14,1 uriho ubu ukagera ku barenga miliyoni 22 nyamara ubuso bw'igihugu bwo buzakomeza kuba bwabundi.
Muri iki gihe ahantu hubatse inzu nyinshi zo guturamo ni ahahoze hera ibihingwa bitandukanye birimo amasaka, ibijumba, ibishyimbo n'ibigori, bamwe bakabigenderaho bavuga ko ari yo mpamvu buri wese arya ahashye byinshi mu biribwa by'ibanze.
Imibare igaragaza ko nk'akawunga abaturarwanda bakenera kari hagati ya toni ibihumbi 600 na toni ibihumbi 800, ariko iyo batunganya ntirenga toni ibihumbi 500. Ibi bivuze ko hari indi iva hanze kugira ngo Abanyarwanda babashe kubona ingano y'akawunga ibahaza.
Bimeze bityo kandi ku isukari, amavuta yo guteka, umuceri n'ibindi biribwa bitumizwa hanze ku bwinshi.
Muri rusange imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko kwihaza mu biribwa mu Rwanda bigeze kuri 83%, kandi hakenewe nibura miliyari 1,3$ kugira ngo bigere kuri 100%, na bwo mu gihe abaturage batakomeza kwiyongera cyane.
Binajyana n'urwego rw'ubwikorezi rusange kuko umuvundo w'imodoka ugaragara mu mihanda y'i Kigali no mu nkengero zayo ugaragaza ko ubwiyongere bw'abantu busaba igihugu guhora cyagura imihanda, gare no gukoresha bisi rusange nini kurushaho.
Hari abasanga gisubizo kiri mu kubyara abo bashobora kurera, no guteza imbere ibyatuma umusaruro umuturage yinjiza wiyongera kugira ngo mu myaka iri imbere igihugu kitazamera nk'u Buyapani, aho abarenga 30% barengeje imyaka 65.
