Nyamasheke: BK Foundation yahaye ibikoresho abagera kuri 40 yafashije kwiga imyuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje ku wa 1 Ukwakira 2025, mu gikorwa cyo gushyikirizwa impamyabushobozi n'ibikoresho by'imyuga bize irimo kudoka, gusudira, ubwubatsi, ubukanishi n' ijyanye n'ubwiza.

Ubu bufatanye bwa BK Foundation na Caritas Rwanda bugamije guteza imbere urubyiruko rw'u Rwanda binyuze mu kwiga imyuga, kugira ngo bifashe kwiteza imbere, kubona akazi byoroshye no kwihangira imirimo, bityo banateze imbere imiryango yabo.

Mukeshimana Grace w'imyaka 18, utuye mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke, yahoze ari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye ariko aza gucikiriza amasomo kubera gutwara inda. Icyo gihe, ubuzima bwe bwari butangiye kumubera umutwaro, nta cyizere cy'ejo hazaza yari agifite.

Nyuma yo kwinjizwa mu mushinga Igire Gimbuka, Grace yahawe amahirwe yo kwiga kudoda mu gihe cy'amezi atandatu. Ubu azi kudoda ibintu byose by'ibanze, afite icyizere gishya cy'ubuzima, kandi mu mezi atatu amaze arangije kwiga amaze kwinjiza amafaranga ibihumbi 60, kuko buri kwezi akorera ibihumbi 20.

Ati 'Ndashimira BK Foundation na Caritas Igire Gimbuka baduhaye amahirwe yo kwiga imyuga. Ibikoresho bampaye bigiye kumfasha kwiteza imbere."

Yongeyeho ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuba afite ubucuruzi bwe bwite bw'imyenda, ati "Nifuza kuzaba nifitiye ubucuruzi bwanjye bwite. Mfite icyizere ko bizashoboka.'

Noel Uwayo, Ushinzwe Isuzumabikorwa n'Akamaro k'Imishinga mu Baturage muri BK Foundation, yavuze ko imyuga ari amasomo yigwa igihe gito ariko akagira umumaro uhoraho.

Yongeyeho ati "Batanze n'ubuhamya ko benshi bamaze kubona akazi. lyo wize imyuga kubona no guhanga akazi biroroshye, kandi biri no muri gahunda za Leta ko nibura 60% by'urubyiruko bazajya baba bazi imyuga."

Yakomeje asaba abanyeshuri gukoresha neza ayo mahirwe, bakishyira hamwe mu makoperative, kandi bakajya bizigamira, ati "Mu myuga amafaranga araboneka ariko azabagirira umumaro ari uko muyacunze neza."

Umuhuzabikorwa wa Caritas Rwanda mu mushinga Igire Gimbuka, yavuze ko kwiga imyuga ari ingenzi cyane kuko byorohereza urubyiruko kubona akazi no kwihangira imirimo. Yongeyeho ko kuba barahawe ibikoresho bijyanye n'imyuga bize bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati: 'Ibikoresho byahawe ni isoko ry'iterambere ryanyu. Muzabibyaze umusaruro, kandi mubifate neza kugira ngo bikomeze kubafasha kugera ku byo mwifuza.'

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukankusi Athanasie, yashimiye BK Foundation na Caritas binyuze muri porogaramu Igire Gimbuka bafashije urubyiruko rwa Nyamasheke kwiga imyuga avuga ko bizarufasha kwihangira imirimo.

Ati "Ni igikorwa kidufashije cyane cyane mu guteza imbere urubyiruko no guteza imbere umuryango muri rusange, muri ya gahunda yo kugira ngo tugire umuryango ushoboye, ushobotse kandi utekanye".

Ingengo y'imari ya BK Foundation ingana 60%, ikoreshwa mu bikorwa by'uburezi, harimo gufasha abanyeshuri biga uburezi rusange n'abataragize amahirwe yo gukomeza, bafashwa kwiga imyuga mu gihe cy'amezi atandatu, aho nibura buri mwaka hishyurirwa abarenga 2500,97.

Umukozi wa BK Foundation, Uwayo Noel yasabye abahawe ubumenyi n'ibikoresho kubiheraho bakiteza imbere
Nyirangirinshuti Judith wavuze mu izina ry'ababyeyi yashimiye BK Foundation yamugobotse ikamufasha kurihira umwana we ishuri ry'imyuga
Visi Meya Mukankusi yashimye BK Foundation yarihiye imyuga abari baracikirije amashuri
Caritas Igire Gimbuka yafatanyije na BK Foundation kwigisha imyuga abari baracikirije amashuri
Abafashijwe kwiga imyuga basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi n'ibikoresho bahawe
BK Foundation yashoye miliyoni 45 mu gufasha abari baracikirije amashuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bk-foundation-yahaye-ibikoresho-abagera-kuri-40-yafashije-kwiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)